AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amafoto: Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bubiligi

Yanditswe Apr, 18 2016 10:07 AM | 5,109 Views



Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mu karere k’Amajyaruguru y’u Bubiligi, mu mujyi wa Anvers, mu mpera z'icyumweru dusoje bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu muhango waranzwe n’umugoroba wo kwibuka watangiwemo ubuhamya, n’ubutumwa butandukanye.


Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Anvers, Frédéric Irankunda, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka aboneraho no gushimira by’umwihariko abitabiriye iki gikorwa, baturutse hirya no hino mu turere tugize u Bubiligi no mu nkengero z’icyo gihugu.


Amb. Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, we mu ijambo rye yavuze ko Anvers bibukiraga hafite amateka ajya gusa n'ayo mu Rwanda aho abayahudi bicwaga ubuyobozi bukabatererana.

Yakomeje avuga ko jenoside atari ikintu cyatunguranye, ahubwo ko ari umugambi wateguwe igihe kirekire.

Yasabye abanyarwanda baba mu Bubiligi gukomeza kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, barushaho gushyira imbaraga zabo hamwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama