Yanditswe Oct, 01 2018 17:58 PM | 18,029 Views
Igikorwa cyo gutoranya urubyiruko rufite impano zitandukanye, muri gahunda yiswe Arts-Rwanda Ubuhanzi cyasorejwe mu mujyi wa Kigali. Hagiye gukurikiraho gutoranyamo 120 bahize abandi kugira ngo bazakomeze mu kindi cyiciro.
Abitabiriye amarushanwa bagaragazaga impano mu
byiciro by'Ubugeni, imbyino, indirimbo, imideri, ikinamico , urwenya, filime no
gufata amafoto ndetse n'icyiciro cy'ubusizi n'ubuvanganzo.
Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi ashima kuba iki gikorwa cyitabiriwe ku bwinshi n'urubyiruko rutandukanye kandi ibihangano byarwo bikaba birimo n'inyigisho ku bibazo birwugarije. Ati, "abazatsinda cyangwa bazagaragaza impano zabo tuzabafasaha, tubashyigikire batezwe imbere havemo no kwihangira imirimo no guhangira abandi imirimo. ikindi ni uko ibihangano byabo n'impano zabo tuzazikoresha mu gutanga ubutumwa kuko bagera kure ariko no kuba urubyiruko rwumva ko ibibazo byugarije igihugu ari ibyabo kandi bakumva ko ari bo musingi w'igihugu"
Aya marushanwa ya Arts Rwanda Ubuhanzi yatangiye taliki ya 8 Nzeli uyu mwaka biteganyijwe ko azasozwa mu kwezi kwa 12 hatoranywa itsinda, umutu ku giti cye ndetse n'abazatorwa n'imbaga y'abanyarwanda kurusha abandi kugira ngo bahabwe ibihembo bizabafasha guteza imbere impano zabo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru