Yanditswe Dec, 29 2016 12:09 PM | 2,217 Views
Ubuyobozi bw'intara y'amajyaruguru, burasaba abaturage ndetse n'inzego z'ibanze zibegereye, gufatanyiriza hamwe kurwanya ikibazo cy'imirire mibi ikigaragara hirya no hino muri iyi ntara, kuko muri iyi ntara habarurwa abana bagera kuri 30% bagaragaraho kugwingira.
Umubare munini w'abana bagaragaraho kugwingira mu ntara y'amajyaruguru, ni imwe mu mbogamizi zibangamiye imibereho myiza y'abatuye iyi ntara.
Ahanini uku kugwingira ngo gukomoka ku mirire mibi iterwa n'abaturage bagifite imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye, isuku nke, kutaboneza urubyaro n'ibindi.
Umuyobozi w'intara y'amajyaruguru Musabyimana Jean Claude avuga ko nyuma yo kubona ko ikibazo cy'igwingira ry'abana ahanini gifatiye ku mirire mibi, bafashe ingamba zo gukura mu nzira mu gihe cya vuba ku bufatanye bw'inzego zose.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw'intara y'amajyaruguru, abakora mu nzego zitandukanye zirebana n'ubuzima na Sun Alliance ariryo huriro ry'imiryango ishinzwe kurwanya imirire mibi mu Rwanda, hagaragajwe ko hakiri byinshi bikeneye kongerwamo imbaraga kugira ngo abaturage bo muri iyi ntara bagire ubuzima bwiza.
Butera John Robert Mugabe, Umuyobozi wa Sun Alliance, avuga ko kuba Leta yarashyizeho politiki nziza zigenga ubuzima bwiza buzira umuze bw'abaturage, ari inkingi yo kubakiraho ibimaze kugerwaho bikarushaho kujya mbere.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru