AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amajyepfo:Polisi yataye muri yombi 5 bashinjwa kunyereza umutungo

Yanditswe Jul, 21 2016 11:38 AM | 2,189 Views



Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, iravuga ko yataye muri yombi abantu 5 barimo n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze bashinjwa kunyereza umutungo w'igihugu bifashishije inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa police muri iyi ntara y'amajyepfo CIP André Hakizimana avuga ko mu batawe muri yombi harimo umuyobozi mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango ushinjwa guhimba raporo za gahunda y’ubudehe agamije kunyereza ibyagenewe abatishoboye, ndetse n’umuvuzi w’amatungo ushinjwa kwaka amafaranga abaturage ngo abashyire ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri gahunda ya Girinka.

Ngo hari n’abaturage batatu bahimbye Koperative ya baringa bakaka bagenzi babo amafaranga babizeza kubashyira ku rutonde rw’abazahabwa inka. Bafashwe bamaze kubaka agera kuri 1,700,000Fr.

Naho Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yo yataye muri yombi abantu bane bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza amafaranga yagenewe guteza imbere abaturage muri gahunda ya VUP.

Babiri muri bo basanganywe impapuro zigaragaza ko bafite Koperative ya baringa yitwa ’Duhujimihigo’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi avuga ko bakekwaho gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze babiri, uw’umudugudu n’uw’akagari mu gukora ibyo byaha, kuko ngo babasinyiye ku byangombwa babona inkunga ya VUP ingana na miriyoni ebyiri n’igice z’’amafaranga y’u Rwanda."




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage