AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Amatora 2017: Umukandida Paul Kagame yesezeranyije abaturage iterambere rirambye

Yanditswe Jul, 26 2017 19:05 PM | 3,235 Views



Paul Kagame yesezeranyije gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo birimo amazi n'amashanyarazi n'iterambere muri rusange abaturage bagatunga bagatunganirwa 

Mu gihe abatuye uturere twa Musanze,Nyabihu na Rubavu bavuga ko bafitanye igihango na FPR ndetse n'Umukandida wayo,Nyakubahwa Paul Kagame yatangaje ko ahari ubumwe nta cyananirana kandi ashimangira ko ngo ibyiza biri imbere.

I Busogo mu karere ka Musanze ,niho Nyakubahwa Paul Kagame yahuriye n'abaturage ibihumbi n'ibihumbi.Umukadida Paul Kagame yashimangiye ko afitanye igihango n'Abanyamusanze,ubwo bucuti ngo bukaba aribwo bwatumye akora ibishoboka byose ngo abagereho dore ko umunsi ubanza bitari byakunze kuko ngo ijwi ritari rimeze neza.Paul Kagame wavuze ko amatora yo ku wa 4 Kanama 2017 ari umugenzo gusa,yeruye ko ubwinshi bw'abaje kumwakira ari ikimenyetso cy'ingufu z'ubumwe ndetse n'ingufu za FPR

I Rambura mu karere ka Nyabihu Nyakubahwa Paul Kagame yongeye gushimangira ko imyaka 7 iri imbere izarangwa no kongera ibikorwa by'amajyambere ariko by'umwihariko hagahugurukirwa ikibazo cy'imirire mibi.

I Mudende mu karere ka Rubavu ,akavura Kaguye karushijeho gutera akanyabugabo abaturage ibihumbi n'ibihumbi bari baje kwakira Nyakubahwa Paul Kagane,maze barabyina  karahava.Ibyishimo byabo byazamutse cyane ubwo Nyakubahwa Paul Kagame yahasesekaraga.Paul Kagame yunze mu ry'abaturage baririmbaga ko nta ntambara yabatera ubwoba.

Uturere twa Musanze ,Nyabihu na Rubavu nitwo dukomokamo benshi mu bari bagize ubutegetsi nwakuweho n'urugamba rwa FPR inkitanyi rwo kubohora igihugu .Ni uturere twera cyane kubera ubutaka bw'amakoro dore ko dukikijwe n'ibirunga,tukaba n'uturere tw'ubukerarugendo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira