AGEZWEHO

  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...

Amavugurura mu muryango wa Afrika yunze Ubumwe yatanze icyerekezo kimwe-MINAFFET

Yanditswe Nov, 20 2018 21:07 PM | 2,984 Views



U Rwanda rurishimira intambwe imaze guterwa n’ibihugu bya afurika mu bijyanye n’amavugurura yatumye afurika igira icyerekezo kimwe. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Richard Sezibera akavuga ko  ngo ibi bitanga icyizere cy’impinduka zikomeye mu iterambere ry’abatuye uyu mugabane.

Mu 2016 nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’itsinda ry’impuguke yari ayoboye batangiye urugamba rugamije guha umugabane wa afurika umurongo mushya wo gukorera hamwe no kurushaho kwishakamo ibisubizo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera asanga aya mavugurura akinakomeje yarahaye umurongo mushya umugabane wa afurika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera avuga ko hari ikizere ko izi mpinduka zizakomeza ashingiye ku bushake abakuru b’ibihugu bafite.

Amwe mu mavugurura yakozwe mu muryango wafurika yunze ubumwe arimo nko kwemezwa ko  ibihugu bigomba kujya bitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjizwa mu gihugu, ni gahunda izafasha afurika gukusanya imisanzu mu bihugu, izabasha gutera inkunga 100% ibikorwa by’ubuyobozi, 75% bya program z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama