AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Amb. Michael Ryan yasuye inteko ategurira abadepite 8 ba EU bazasura u Rwanda

Yanditswe Aug, 31 2016 10:23 AM | 1,440 Views



Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w'abadepite yakiriye mu biro bye ambasaderi w'umuryango w'ubumwe bw'uburayi, Michael Ryan wamumenyesheje uruzinduko abadepite umunani bo mu nteko ishinga amategeko y'uwo muryango bateganya kugirira mu Rwanda. Abo bashyitsi bakazasura ibikorwa bitandukanye bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu buringanire n'ubwuzuzanye. 

Abo badepite ni abagize komisiyo y'uburenganzira bw'abagore, aho ambasaderi w'umuryango w'ubumwe bw'uburayi Michael Ryan avuga ko bifuza kumenya intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo n'uburyo bwakoreshejwe kugira ngo rube ruri mu bihugu byateye intambwe ikomeye muri urwo rwego.

Abo badepite 8 bo muri komisiyo y'uburenganzira bw'abagore, mu nteko ishinga amategeko y'umuryango w'ubumwe bw'uburayi bazasura u Rwanda kuva ku itariki ya 20 kugeza kuya 23 Nzeri uyu mwaka.

Inkuru irambuye mu mashusho:






Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize