AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Amb.Claver GATETE aranyomoza ibyanditswe ku Rwanda muri PANAMA PAPERS

Yanditswe Apr, 06 2016 11:07 AM | 3,684 Views



Ministre w'imari n'igenamigambi Amb. Claver GATETE aranyomoza ibyatangajwe mu nyandiko ziswe Panama Papers zivuga ku kunyereza imisoro ku masosiyete y'ishoramari mu bihugu by'amahanga.

Muri izo nyandiko hanavugwamo isosiyete y'u Rwanda yitwa Debden Investments Ltd, yakoreraga ishoramari hanze y'u Rwanda. Iyi sosiyete ministre w'imari n'igenamigambi avuga ko yashinzwe na guverinoma y'inzibacyuho mu 1998 ifite intego yihariye yo gufasha muri serivices z'ingenzi, mu gihe guverinoma yakoreraga mu bihe bitoroshye bisaba kwirinda gusesagura.

Muri izo services harimo ikodesha-gurisha ry'uburyo bushobotse bwo gutwara abayobozi muri guverinoma.

Ministre w'imari n'igenamigambi avuga ko Debden Investments Ltd yakoreshejwe mu buryo bunyuze mu mucyo, kandi ko nta nyungu z'umuntu ku giti cye zarimo, habe no gukora ubucuruzi butubahirije amategeko cyangwa ngo ikwepe imisoro y'uburyo ubwo ari bwo bwose.




Mgm

None se kuki byabaye ngombwa gukoresha sosiyete nk'iyiyo kwihishira hashakaga guhishwa iki? ibi bisobanuro bya bwana Gatete ntibinyuze! Apr 07, 2016


Ubarijoro Hat Fatans

Ariko mwagiye mureka gufsta abanyarwanda Bose nkabasws koko? Debden investments Nina yarashinzwe muri 98, yagejeje mu w'2010 ikiziba ikihe cyuho ra? ESE kuki yagiyebgugungurizwa muri panama?nta banki nimwe nyarwanda yashoboraga kubika ayo fr yose? Ese kuki iyo urebye kuri website yayo nta trace nimwe irebana n'u Rwanda cg gahunda y'u Rwanda, Ministries Gatete ahera he avuga ibijyanye nimikorere yayo CNE ko bisa naho Debden investments ari private!!!!??? Yagaragaza aho yanditse mu Rwanda? Kuki Apr 08, 2016


Kanyarwanda Jules

Bazatwereke uko imisoro ystanzwe kuva 1998-2010. Ese Leta iracuruza? Kuki se ayo fr yose yajyamywe hsnze yigihugu? Kuki imirimo yahawe abanyamahanga bagahembwavku frwbyabanysrwanda kdi urubyiruko rwacubrwiga rukabura akazi?? Apr 08, 2016


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira