Yanditswe Jan, 11 2018 18:10 PM | 5,515 Views
William Gelling wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda aratangaza ko yishimira uko umubano w'ibihugu byombi uhagaze, mu bijyanye n'ubutwererane, ishoramari n'ubucuruzi. Ibi yabitangaje ubwo yari amaze gusezera kuri perezida wa republika Paul Kagame, wamwakiriye mu biro bye kuri uyu wa 4 muri village Urugwiro.
William Gelling aherekejwe
na madame we, bakirirwe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame. Yari aje kumusezeraho nyuma
y'imyaka 4 amaze ahagarariye igihugu cy'u Bwongereza mu Rwanda aho yageze mu
2014.
William Gelling yatangaje ko yishimiye gukorera mu Rwanda kandi akaba asanga ari igihugu gifite ejo hazaza hatanga icyizere. Yagize ati, "Birababaje kuba njye n'umugore wanjye tugiye ubu, mu kanya ubwo twari hamwe na Perezida Kagame ndetse na ministre w'ububanyi n'amahanga twababwiyeko u Rwanda ari hamwe mu hantu heza cyane twabaye . Turizera ko ishoramari rigiye gukomeza, gukomeza ubuhahirane ndetse no kurushaho umubano mwiza mu rwego rwa politiki mu by'ukuri twishimiye kuba hano kand turifuriza u Rwanda amahirwe masa mu bihe biri imbere.
Bwana Gelling yongeyeho ko atabura kwishimira bimwe mu bintu by'ingenzi byakozwe mu gihe cy'imyaka ine byatumye ibihugu byombi birushaho gukomeza umubano hagati yabyo. Ati, "Ibikorwa by'ubucuruzi byarushijeho kwiyongera hagati y' ibihugu byombi, ikindi gikomeye cyabaye ni ugushyiraho ingendo z'indege hagati y'u Bwongereza n'u Rwanda nta handi indege inyuze ni ikintu cyahinduye byinshi ikindi kandi habayeho ibikorwa by'imyitozo ya gisirikare yabaye umwaka ushize kandi turizera ko bigiye gukomeza.
U Bwongereza butera inkunga imishinga inyuranye mu Rwanda bubinyujije mu kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID). Inzego gitera inkunga harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y'abaturage, ubucuruzi n'ishoramari. U Bwongereza kandi bufasha ikigo cya Rwanda Peace Academy mu gutanga amahugurwa ku basirikari, abapolisi n'abasivile bagiye mu butumwa bw'amahoro bw'umuryango w'abibumbye n'uwa Afrika yunze ubumwe.
William Gelling asimbuwe kuri uyu mwanya na Jo Lomas.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru