AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ambasaderi w'Ubwongereza mu Rwanda William Gelling yasezeye Perezida Paul Kagame

Yanditswe Jan, 11 2018 18:10 PM | 5,515 Views



William Gelling wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda aratangaza ko yishimira uko umubano w'ibihugu byombi uhagaze, mu bijyanye n'ubutwererane, ishoramari n'ubucuruzi. Ibi yabitangaje ubwo yari amaze gusezera kuri perezida wa republika Paul Kagame, wamwakiriye mu biro bye kuri uyu wa 4 muri village Urugwiro.

William Gelling aherekejwe na madame we, bakirirwe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame. Yari aje kumusezeraho nyuma y'imyaka 4 amaze ahagarariye igihugu cy'u Bwongereza mu Rwanda aho yageze mu 2014.

William Gelling yatangaje ko yishimiye gukorera mu Rwanda kandi akaba asanga ari igihugu gifite ejo hazaza hatanga icyizere. Yagize ati, "Birababaje kuba njye n'umugore wanjye tugiye ubu, mu kanya ubwo twari hamwe na Perezida Kagame ndetse na ministre w'ububanyi n'amahanga twababwiyeko u Rwanda ari  hamwe mu hantu heza cyane twabaye . Turizera ko ishoramari rigiye gukomeza, gukomeza ubuhahirane ndetse no kurushaho umubano mwiza mu rwego rwa politiki mu by'ukuri twishimiye kuba hano kand turifuriza u Rwanda amahirwe masa mu bihe biri imbere.

Bwana Gelling yongeyeho ko atabura kwishimira bimwe mu bintu by'ingenzi byakozwe mu gihe cy'imyaka ine byatumye ibihugu byombi birushaho gukomeza umubano hagati yabyo. Ati, "Ibikorwa by'ubucuruzi byarushijeho kwiyongera hagati y' ibihugu byombi, ikindi gikomeye cyabaye ni ugushyiraho ingendo z'indege hagati y'u Bwongereza n'u Rwanda nta handi indege inyuze ni ikintu cyahinduye byinshi ikindi kandi habayeho ibikorwa by'imyitozo ya gisirikare yabaye umwaka ushize kandi turizera ko bigiye gukomeza.

U Bwongereza butera inkunga imishinga inyuranye mu Rwanda bubinyujije mu kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID). Inzego gitera inkunga harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y'abaturage, ubucuruzi n'ishoramari. U Bwongereza kandi bufasha ikigo cya Rwanda Peace Academy mu gutanga amahugurwa ku basirikari, abapolisi n'abasivile bagiye mu butumwa bw'amahoro bw'umuryango w'abibumbye n'uwa Afrika yunze ubumwe.

William Gelling asimbuwe kuri uyu mwanya na Jo Lomas.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama