Yanditswe Oct, 11 2016 12:37 PM | 2,536 Views
Umusore w'umunyarwanda Louis Antoine Muhire kuri uyu wa kabiri yatoranyijwe mu bafite imishinga bamurikira perezida w'igihugu cy'u Busuwisi aho yamugaragarije uburyo bw'ikoranabuhanga yahimbye bufasha abanyarwanda baba mu mahanga kugura no kwishyura service z'imbere mu Rwanda bidasabye ko bohereza amafaranga.
Perezida Johann Schneider yari yasuye aho uyu munyarwanda hamwe n'abandi bayobozi b'ibigo 30 batoranyijwe ku isi, barimo guhugurwa ku buryo bakwagura ishoramari ryabo bafashijwe na bimwe mu bigo bikomeye byo muri iki gihugu.
Gusa mu kwezi gutaha abari muri iki gikorwa cyateguwe na sosiyete ya Kickstart y'aho mu Busuwisi bazahatanira igihembo cy'ibihumbi 26 by'amadolari ya America.
Louis Antoine Muhire, yari mu bantu 3 batoranyijwe ngo bamurikire umukuru w'igihugu imishinga yabo. ni we munyafrika rukumbi uri muri aya marushanwa banaherwamo amahugurwa ku kwagura ishoramari n'ibikorwa byabo.
Perezida Johann Schneider Ammann ngo yakozwe ku mutima n'uburyo uyu musore yaretse akazi yakoraga muri Canada, akaza gushora imari mu gihugu ngo nawe ubwe yemeza ko kirimo kugaragaramo impinduka nziza isi yose imaze kumenya mu bijyanye no kwihuta mu iterambere.
Ubusuwisi ngo bufite gahunda yo kwagura ishoramari rikareka kwibanda imbere mu gihugu rikajya no hanze yacyo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru