Yanditswe Jun, 28 2017 12:15 PM | 2,985 Views
Ntarindwa Diogene wamamaye nka Atome yerekanye bwa mbere mu Rwanda umukino uvuga ku Nyokomuntu mu buryo bwo kubara inkuru mpamo ku byabaye ku mufaransa Robert Anthelme warwanyije ibitekerezo bya Adolf Hitler byo kwica Abayahudi akageraho abizira.
Ni umukino wakurikiranywe n'abayobozi batandukanye barimo Madam wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, Minisitiri w'Umuco na Siporo, Julienne Uwacu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascene Bizimana n'abandi batandukanye bari biganjemo umubare munini w'urubyiruko.
Ni umukino ushingiye ku gitabo L'espece Humaine cyangwa se Inyokomuntu cyanditswe n'Umufaransa Robert Anthelme warokokeye urupfu mu nkambi y'aba-nazi, aho yajyanywe azira kutumva ibintu kimwe na Adolf Hitler ku bijyanye no gutsemba Abayahudi ku isi.
Abitabiriye uyu mukino wakinywe na Ntarindwa Diogene wamamaye nka Atome ari kumwe n'Umufaransakazi Maylis Bouffardigue bavuze ko bungutse byinshi birimo uburyo ikiremwamuntu gikwiye kubahwa.
Muri uyu mu kino banagaragazamo uburyo hari abantu bakomeye ku isi baba bategerejweho kuba intwari mu bihe bikomeye ariko ugasanga bakoze ibitandukanye n'ibyo bitezweho ahubwo ugatangazwa n'aboroheje usanga aribo biyemeje gukora ibikorwa by'ubutwari mu bihe bikomeye.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru