Yanditswe Jan, 23 2017 10:24 AM | 1,972 Views
Mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 50 banki ya Kigali imaze ikora, iyi banki iratangaza ko ibirori byo kwizihiza iyi yubile ibera ku mashami y’iyi banki aho ari hose mu gihugu ,
Banki ya Kigali yatangiye imirimo yo kubitsa no kuguriza ndetse n’izindi servisi zose zikorwa n’ibigo byimari mu mwaka wa 1966 Ibi birori biteganyijwe uyu munsi kuwambere birimo n’ibikorwa bitandukanye birimo gusangira umutsima n’abakiliya bayo ku mashami yose ari hirya no hino mu gihugu.
Biritabirwa n’Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Marc Holtzman. Uyu muyobozi w’inama y’ubutegetsi Marc Holtzman, muri iki gitondo akaba yanahawe ubwenegihugu bw'ubunyarwanda. Uyu mugabo usanzwe ari umunyamerika kuri uyu wa mbere akaba aribwo yarahiriye kuba n'Umunyarwanda, nyuma yo kuzuza ibindi byose bisabwa kugira ngo uhabwe ubwenegihugu.
BK iza ku mwanya wa mbere mu kugira isoko rinini mu Rwanda aho yihariye 34%, yabonye uruhushya rwo gukora ku itariki 22 Ukuboza 1966.
Mu gutegura ibirori byo kwizihiza iyi Yubile, BK yakoze ibikorwa byinshi birimo no kurengera ibidukikije, aho nko muri Kamena 2016 yagiranye amasezerano n’ikigo kirengera ibidukikije, Compagnie Agricole et Environment (CAE), agamije ubufatanye mu gutera ibiti.
Icyo gihe yemeye gutanga miliyoni 25 Frw azakoreshwa mu myaka itatu iri imbere mu gutera ibiti 150 000 muri Nyagatare, akarere gakunze kwibasirwa n’izuba n’amapfa, cyane cyane mu bihe by’impeshyi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru