AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

BNR na Polisi bahagurukiye kurwanya ibyaha bikoresha ikoranabuhanga

Yanditswe Jan, 19 2018 14:44 PM | 5,966 Views



Polisi ifatanyije na Banki nkuru y'u Rwanda ndetse na Minisiteri y'ikoranabuhanga n'itumanaho bahagurukiye kurwanya no gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bishobora guhungabanya ubukungu bw'igihugu.

Umuyobozi wa Polisi, CGP Emmanuel Gasana avuga ko hatabayeho ubufatanye bw'inzego zirebwa n'iki kibazo cyakomeza gufata indi ntera.

John Rwangombwa uyobora banki nkuru y’u Rwanda yashimangiye ko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bigenda bishyirwamo imbaraga ndetse n'ubumenyi bushobora gutuma banki n'ibigo by'imari byibwa ku buryo bworoshye.

Yagaragaje ko umuti w'iki kibazo ari ugushyira imbaraga mu guhangana n'abakora ibi byaha hongerwa ubumenyi mu bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo babashe kuvumbura amayeri yose yakoreshwa.

Mu mwaka wa 2016 mu Rwanda hagaragaye ibyaha byakozwe biciye mu ikoranabuhanga bigera kuri 74 mu gihe umwaka ushize wa 2017 hagaragaye ibigera kuri 80. Mu byaha byakozwe muri 2016 byari bigiye gutikiriramo amafaranga y'u Rwanda miliyari 1 na miliyoni zirenga 325 mugihe mu 2017 mu byaha 80 byakozwe byari bigamije kwiba miliyari 2 na miliyoni zirenga 600 ariko polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego barahagoboka aya mafaranga yose ntiyibwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira