AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Bamwe mu bagize inteko yo muri Guinea Conakry basuye u Rwanda mu rugendo shuli

Yanditswe Nov, 15 2016 14:59 PM | 1,620 Views



Intumwa zigize ihuriro ry'abagore bari mu nteko ishinga amategeko zaturutse muri Guinea Conakry, ziri mu Rwanda, zirashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere abagore, ihame ry'uburinganire, ndetse n'ubumwe n'ubwiyunge.

Izi ntumwa ziri mu rugendo shuli rw'iminsi 4 mu Rwanda, zakiriwe na visi perezida wa Senat Hon Jeanne d'Arc Gakuba.

Dr Djéné Saran CAMARA akomeza avuga ko bari mu Rwanda mu rwego rw'umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

Vice Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe wa Senat Hon Jeanne D'Arc Gakuba, avuga ko kwakira intumwa zo mu bihugu bitandukanye ziza kwigira ku Rwanda, bigaragaza ko hari icyo rushoboye kandi rumaze kugeraho mu iterambere.

Ihuriro ry'abagore bagize inteko ishingamategeko muri Guinea Conakry rijya gusa n'iryo mu Rwanda rya FFRP. Uretse u Rwanda andi matsinda ya bagenzi babo ari mu ngendo-shuri mu bihugu bya Senegal na Burkina Faso. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama