Yanditswe Sep, 20 2018 22:10 PM | 77,346 Views
Bamwe mu barekuwe kubera imbabazi z’umukuru w’igihugu baramushimira kandi bagashimangira ko imbabazi bahawe zababereye imbarutso yo kwiyubaka no kongera gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Mu myaka 20 ishize, harabarurwa ibihumbi amagana by’abamaze guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Me Evode Uwizeyimana, asobanura ko nubwo amategeko ateganya ko ifungurwa ry’agateganyo ryemezwa n’inama y’abaminisitiri, hari umwihariko ku mbabazi zitangwa n’umukuru w’igihugu. Ati, "Ikintu bahuriyeho bose ni uko ari abantu bahamijwe ibyaha n’inkiko ku buryo budasubirwaho, icyo cyumvikane neza! Umuntu usaba imbabazi umukuru w’igihugu aratakamba akavuga ati ntabundi bwinyagamburiro nsigaranye. Liberation conditionnelle ifite ibyaha itageraho ukurikije uko amategeko yacu ateye ubu, Ariko ibijyanye n’imbabazi z’umukuru w’igihugu biri ku byaha byose, n’ibyaha bya jenoside birimo kuko umukuru w’igihugu afite ububasha yemererwa n’itegeko nshinga."
Gusaba imbabazi, kuzitanga no kubabarirwa, ni kimwe mu byafashije abanyarwanda muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Perezida wa repubulika Paul Kagame, asobanura ko gutanga imbabazi ku bahamijwe ibyaha n’inkiko, bikorwa ku neza y’igihugu na bene cyo bose. Yagize ati, "Tugiramo n’impuhwe ariko bitari impuhwe gusa zo gushaka gutanga impuhwe, ni impuhwe zo gukemura ibibazo. Nonese iyo bitaza kuba gutyo ubu tuba dufite abantu bangahe bishingiye ku kuri bicaye muri prison? Tuba tugifite amagana y’ibihumbi bicayemo kubera ko niho bakwiriye kuba bari. Ariko twe kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu tukavuga ngo ariko ntabwo ari ko iteka twabigenza, turashakisha n’uwabaye umunyabyaha n’uwagize ute.. tugashaka uko tumwubaka kugirango nawe na gakeya afite kubake igihugu."
Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ryo muri 2013, riteganya ko uwakatiwe igifungo kingana cyangwa kiri munsi y’imyaka 5, afungurwa by’agateganyo nyuma yo kurangiza 1/3 cy’igihano, mu gihe uwakatiwe hejuru y’imyaka 5 we yemererwa gusaba gufungurwa by’agateganyo nyuma yo kurangiza byibura 2/3 by’igihano yakatiwe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru