AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahuye n'abayobozi batandukanye mu nama ku bukungu (WEF) i Davos

Yanditswe Jan, 24 2018 23:18 PM | 6,278 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame uzagirana ibiganiro na Perezida w’America Donald Trump kuri uyu wa gatanu, asanga ibisubizo ku bibazo by'umuryango w'abantu cyangwa igihugu bikwiye gushingira kuri bo ubwabo aho kubivana mu mahanga. Ibi Perezida Kagame akaba yabigarutseho kuri uyu munsi wa kabiri w’inama y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi ikomeje kubera I Davos mu Busuwisi.

Muri iki kiganiro cyibanze k'uburyo bwo kubaka amahoro muri Afurika, perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari bamwe mu banyamahanga babwiraga abanyarwanda ko bakwiye kugabanya u Rwanda mo ibihugu bibiri binyuranye ariko Abanyarwanda  bakabitera utwatsi.

Umukuru w'igihugu kandi yagaragaje ko nta bitangaza u Rwanda rwakoze, ko ahubwo icyabaye ari ukugerageza kumva ibibazo byarwo no kumva ko kubyicyemurira ari cyo kintu cy'ibanze ku banyarwanda.

Perezida Paul Kagame yasoje avuga ko nubwo hari intambwe u Rwanda rwateye muri iyi myaka ishize, kwikemurira ibibazo bikiri ingirakamaro hakomeza gushakwa ibisubizo bihamye, ibintu bigomba kujyana no kubaka ubushobozi mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage