Yanditswe Dec, 11 2016 19:29 PM | 1,833 Views
Mu nama ya Biro Politiki y'umuryango FPR Inkotanyi yahurije i Kigali abantu bagera ku 2000 kuri iki cyumweru,Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'uyu muryango,yavuze ko imyaka 22 ishize ari myinshi mu kuyivanamo amasomo ngo ikaba na mike mu kugera ku Rwanda rwifuzwa. Perezida Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y'urugamba rwo kurubohora rwasabye no gutunga ubuzima bidashobora na busa kugirwa umukino cyangwa ngo bisubizwe inyuma.
Muri iyi nama ya Biro Pilitiki y'Umuryango FPR Inkotanyi hagaragajwe ibyiza uyu muryango umaze kugeza ku Rwanda mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu.Inyubako z'imiturirwa zahinduye umujyi wa Kigali,gukura ingufu z'amashanyarazi muri gas methane yo mu Kivu, n'indege zitagira abapilote muri serivisi z'ubuvuzi byagaragajwe nka bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa.
Mu bindi bipimo by'ingenzi byagaragajwe nk'ibigwi by'umuryango FPR Inkotanyi harimo kuba umubare w'ababyeyi bapfa babyara waragabanutse ku rugero rwa 70% kuva mu 2000 mu gihe uw'abana bapfa bari mu nsi y'imyaka itanu wagabanutse ku rugero rwa 74%. Harimo kandi kuba umusaruro ku muturage warikubye 3 mu myaka 15 naho uw'ubuhinzi ukikuba kabiri mu myaka 6 mu gihe ubukene bwagabanutse ku rugero rwa 50% kandi icyizere abaturage bafiteye Umukuru w'igihugu n'inzego z'umutekano kikaba gisaga 90%.
Ku rundi ruhande ,Perezida Kagame yanenze imitangire idahwitse ya serivisi n'ibikorwa by'urukozasoni byo gucuza abaturage ibyagenewe kubateza imbere avuga ko imikorere nk'iyo izana ubusumbane kandi ikagira ingaruka mbi bityo ngo ikaba idakwiye kwihanganirwa:
“Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu.Gukorera igihugu bivuze gukorera abanyagihugu ukabaha serivisi bagukeneyeho. Ni inshingano zacu. Hari abayobozi bamwe basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n'igihugu bakwiye kuba bakorera. Nta muyobozi n’umwe uri hano warusha agaciro u Rwanda.” Perezida Kagame
Kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame umutekano niwo musingi w'ibyagezweho byose kimwe n'ibindi biteganyijwe mu gihe kiri imbere:
Yagize ati: “Icyo twagezeho gikomeye nk'u Rwanda ni uko ubu nta munyarwanda, aho yaba ari hose, wumva ko Leta yamuziza icyo aricyo.Abaturage bacu ubu barabyuka, bakajya mu mirimo yabo itandukanye baziko umutekano n'uburenganzira byabo ntawabihungabanya.”
Inama ya Biro politiki y'umuryango FPR ibaye mu gihe hasigaye amezi 7 ngo Abanyarwanda byajye mu matora y'Umukuru w'igihugu,ikaba yagaragarijwe mo ingamba z'uyu muryango kuva muri 2017 ndetse n'icyerekezo 2050 .
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru