AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Biro politiki y'umuryango FPR: Imyaka 22 ni mike mu kugera ku Rwanda rwifuzwa

Yanditswe Dec, 11 2016 19:29 PM | 1,833 Views



Mu nama ya Biro Politiki y'umuryango FPR Inkotanyi yahurije i Kigali abantu bagera ku 2000 kuri iki cyumweru,Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'uyu muryango,yavuze ko imyaka 22 ishize  ari myinshi mu kuyivanamo amasomo ngo ikaba na mike mu kugera ku Rwanda rwifuzwa. Perezida Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y'urugamba rwo kurubohora rwasabye no gutunga ubuzima bidashobora na busa kugirwa umukino cyangwa ngo bisubizwe inyuma.

Muri iyi nama ya Biro Pilitiki y'Umuryango FPR Inkotanyi hagaragajwe ibyiza uyu muryango umaze kugeza ku Rwanda mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu.Inyubako z'imiturirwa zahinduye umujyi wa Kigali,gukura ingufu z'amashanyarazi  muri gas methane yo mu  Kivu, n'indege zitagira abapilote  muri serivisi z'ubuvuzi byagaragajwe nka bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa.

Mu bindi bipimo by'ingenzi byagaragajwe nk'ibigwi by'umuryango FPR Inkotanyi harimo kuba umubare w'ababyeyi bapfa babyara waragabanutse ku rugero rwa 70% kuva mu 2000 mu gihe uw'abana bapfa bari mu nsi y'imyaka itanu wagabanutse ku rugero rwa 74%. Harimo kandi  kuba umusaruro ku muturage warikubye 3 mu myaka 15 naho uw'ubuhinzi ukikuba kabiri  mu myaka 6 mu gihe ubukene bwagabanutse ku rugero rwa 50%  kandi  icyizere abaturage bafiteye Umukuru w'igihugu n'inzego z'umutekano kikaba gisaga 90%.


Ku rundi ruhande ,Perezida Kagame yanenze imitangire idahwitse ya serivisi n'ibikorwa by'urukozasoni byo gucuza abaturage ibyagenewe kubateza imbere avuga ko imikorere nk'iyo izana ubusumbane kandi  ikagira ingaruka mbi bityo ngo  ikaba idakwiye kwihanganirwa:

“Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu.Gukorera igihugu bivuze gukorera abanyagihugu ukabaha serivisi bagukeneyeho. Ni inshingano zacu. Hari abayobozi bamwe basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n'igihugu bakwiye kuba bakorera. Nta muyobozi n’umwe uri hano warusha agaciro u Rwanda.” Perezida Kagame

Kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame umutekano niwo musingi w'ibyagezweho byose kimwe n'ibindi biteganyijwe mu gihe kiri imbere:

Yagize ati: “Icyo twagezeho gikomeye nk'u Rwanda ni uko ubu nta munyarwanda, aho yaba ari hose, wumva ko Leta yamuziza icyo aricyo.Abaturage bacu ubu barabyuka, bakajya mu mirimo yabo itandukanye baziko umutekano n'uburenganzira byabo ntawabihungabanya.”

Inama ya Biro politiki y'umuryango FPR ibaye mu gihe hasigaye amezi 7 ngo Abanyarwanda byajye mu matora y'Umukuru w'igihugu,ikaba yagaragarijwe mo ingamba z'uyu muryango kuva muri 2017 ndetse n'icyerekezo 2050 .




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage