Yanditswe Oct, 18 2016 10:49 AM | 2,244 Views
Umwami wa Marocco, Mohammed VI ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri mu masaha y'umugoroba.
Ni cyo gihugu ari butangiriremo uruzinduko rw'iminsi 3 azagirira mu bihugu byo muri aka karere k'uburasirazuba bwa Afrika aho azasura na Tanzania ndetse na Ethiopia.
Uru ruzinduko rwe mu Rwanda ruje rukurikira urwo perezida Paul Kagame yagiriye muri Maroc muri Kamena uyu mwaka ari nabwo yamutumiye ngo azasure u Rwanda.
Uru ruzinduko kandi rugamije kubaka umubano n'ubucuti mu bya diplomasi ndetse n'ubuhahirane mu rwego rw'ubukungu hatezwa imbere ishoramari ku mpande zombi.
Itangazamakuru ryo muri Maroc ryanditse ko ibihugu umwami Mohammed VI arimo gusura biri mu bifite umwihariko wo kugira iterambere rya muntu ndetse n'ubukungu bihagaze neza.
Umwami Mohamed VI yagiye kuri uyu mwanya mu mwaka wa 1999, asimbuye umwami Hassan II ari we se wari amaze gutanga.
Marocco ituwe n’abaturage miliyoni 33, batuye kuri kilometero kare ibihumbi 446.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru