Yanditswe Jan, 04 2017 11:14 AM | 5,959 Views
Abahinzi b'igihingwa cya Makadamiya mu murenge wa Kamabuye mu Bugesera baravuga ko iki gihingwa kibafitiye akamaro, bagashishikariza n'abandi baturage kukitabira. Iki gihingwa iyo gitangiye kwera ngo gitanga ifaranga ku mushoramari n'akazi ku bandi baturage.
Makadamiya ni igihingwa ngengabukungu cyera imbuto zivamo ibintu bitandukanye harimo ibiribwa n'imiti.
Dr Nyirinkwaya Jean Chrysostome umwaka ushize wa 2016, yejeje toni 25 zavuyemo miliyoni zisaga 20 z'amafaranga y'u Rwanda, ikilo kimwe umuhinzi ahabwa amafaranga ari hagati ya 800 na 900 ku isambu . umusaruro ngo uracyari muke dore ko makadamiya uko zikura ari nako zigenda zirushaho gutanga umusaruro. Aha ni naho umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kamabuye Murwanashyaka Oscar ahera avuga ko igihingwa cya Makadamiya gifitiye umumaro abashoramari ndetse n'abaturage bahabona akazi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru