Yanditswe Nov, 30 2016 06:08 AM | 954 Views
Abagore bakora mu nzego z'umutekano ku mugabane wa Afurika bari mu nama hano i Kigali bavuga ko abantu b'ingeri zinyuranye bagomba gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitewe n' ingaruka mbi rigira ku barikorewe.
Abitabiriye inama yiga ku ruhare rw'abagore bakora mu nzego z'umutekano mu kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore, abakobwa n'abana, bongeye kugaragaza ko muri bimwe mu bihugu by'Afurika hakigaragara ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa ndetse n'abagore aho bakatwa bimwe mu bice by'imyanya ndangagitsina, basaba ko aho bikigaragara byagombye gucika.
Komiseri wa Polisi Sanou Diouf uturuka muri Senegal yagize ati : “Ku birebana n'ibyo byo gukata abana bato imwe mu myanya ndangagitsina, ubu muri Senegal twatangiye ubukangurambaga, aho itsinda ry'abagore rigenda kuri buri rugo bigisha abantu, baganira n' abagore ku bibi byo gukata abagore ndetse n'abakobwa bimwe mu bice by'imyanya ndangagitsina. Amategeko ahana ya Senegal, ateganya igihano cy'igifungo ku bakora bene ibi byaha.”
Commissioner of Police Ndembele Grace uturuka muri Zimbabwe we ati: “Ikibazo cy'ihohoterwa, uretse muri Zimbabwe, ugisanga no mu bindi bihugu. Nk'abagore b'abanyafurika tugomba guhaguruka ntitugire iyo myemerere irebana no gukata abagore imwe mu myanya ndangagitsina, erega ibyo sibyo bituma umugore aba umugore. Twifuza ko abantu bacika kuri uwo muco mubi wo guhohotera abagore bibwira ko umugabo ashimishwa no kuba afite umugore wakaswe imwe mu myanya ndangagitsina.”
Komiseri mukuru Françoise Munyarugerero wo muri polisi ya Repubulika iharanira Democratie ya Congo we avuga ko imitwe yitwaje intwaro ari yo igira uruhare runini mu ihohoterwa rikorerwa abagore, ariko rikaba ririmo kugenda rigabanuka.
Mu kiganiro cyavugaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, umuyobozi wa Isange One Stop Center, Superintendent of Police Shafiga Murebwayire yagaragaje ko uwahuye n'ihohoterwa aba akeneye guhabwa ubufasha bunyuranye ndetse no guhabwa ubutabera kugirango yongere kumva atekanye. Yavuze ko mu Rwanda abantu bagenda basobanukirwa ibirebana n'ihohoterwa ndetse no gutunga agatoki aho ryagaragaye.
Mbere yo gusoza iyi nama, abagore bari mu nzego z'umutekano baturutse mu bihugu 35 bya Afurika bakoze urugendo rwavuye ku nteko ishingamategeko berekeza kuri Kigali Convention Center mu rwego rwo gushimangira ko hakenewe ko abantu bahuza ingufu mu kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana n'abakobwa muri Afurika.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru