AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

CAR: Abasirikare b'u Rwanda mu butumwa bw'amahoro bahawe imidali y'ishimwe

Yanditswe Feb, 28 2018 22:24 PM | 7,133 Views



Ingabo z’u rwanda ziri muri centrafrika mu butumwa bw’amahoro bw'umuryango w’abibumbye zambitswe imidali na perezida  w'iki gihugu Prof Faustin Archange Touadera. Ni imidali y’ishimwe yiswe 'medaille de reconnaissance' centrafricaine bahawe kubera ubunyamwuga, ubwitonzi n’ubushake bagaragaza mu nshingano zabo.

Mu ijambo rye, Perezida Touadera akaba yaragize ati, "..dushima imbaraga mugaragaraza mu kugarura amahoro n’umutuzo mu gihugu cyacu, urukundo n’uruhare rwanyu mu mibereho myiza y’ abanya-centrafrika bigaragarira buri wese kandi turabyishimiye.

Uyoboye ingabo z’u Rwanda  za bataillon ya 4 ziri mu butumwa bwa MINUSCA Lt Colonel Emmanul Nyirihirwe yashimiye  Perezida wa centrafrika, guverinoma ayoboye n’abaturage kubera uburyo babakiriye n’uko babanye, bakorana, kuko byatumye ingabo z’u Rwanda zirangiza ubutumwa bwazo neza. Aha Lt Colonel Emmanuel Nyirihirwe yatanze ingero z’ahantu hatandukanye abaturage ba centrafrika bakoranye n’ ingabo z'u Rwanda mu kugarura umutekano harimo I Bangui, Bria, Bocaranga na Pombolo. 

Yashimiye kandi ubuyobozi bwa MINUSCA kuba bwaragiriye icyizere ingabo z’u Rwanda zikaba bamwe mu barinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage