Yanditswe Feb, 28 2018 22:24 PM | 7,133 Views
Ingabo z’u rwanda ziri muri centrafrika mu butumwa bw’amahoro bw'umuryango w’abibumbye zambitswe imidali na perezida w'iki gihugu Prof Faustin Archange Touadera. Ni imidali y’ishimwe yiswe 'medaille de reconnaissance' centrafricaine bahawe kubera ubunyamwuga, ubwitonzi n’ubushake bagaragaza mu nshingano zabo.
Mu ijambo rye, Perezida Touadera akaba yaragize ati, "..dushima imbaraga mugaragaraza mu kugarura amahoro n’umutuzo mu gihugu cyacu, urukundo n’uruhare rwanyu mu mibereho myiza y’ abanya-centrafrika bigaragarira buri wese kandi turabyishimiye.
Uyoboye ingabo z’u Rwanda za bataillon ya 4 ziri mu butumwa bwa MINUSCA Lt Colonel Emmanul Nyirihirwe yashimiye Perezida wa centrafrika, guverinoma ayoboye n’abaturage kubera uburyo babakiriye n’uko babanye, bakorana, kuko byatumye ingabo z’u Rwanda zirangiza ubutumwa bwazo neza. Aha Lt Colonel Emmanuel Nyirihirwe yatanze ingero z’ahantu hatandukanye abaturage ba centrafrika bakoranye n’ ingabo z'u Rwanda mu kugarura umutekano harimo I Bangui, Bria, Bocaranga na Pombolo.
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa MINUSCA kuba bwaragiriye icyizere ingabo z’u Rwanda zikaba bamwe mu barinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru