Yanditswe Mar, 07 2017 17:35 PM | 2,305 Views
Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) irimo
gutunganya no kubika mu buryo bushya imyambaro y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata. Ubu buryo
buzatuma iyo myambaro yazamara imyaka isaga 60 itarangirika.
Hashize ukwezi kumwe komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG hamwe n'impuguke zo muri kaminuza ya Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, batangiye kubika imyambaro y'abiciwe muri kiliziya ya Nyamata muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Muhoza Martin, umukozi wa CNLG ushinzwe kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside avuga ko ari igikorwa cy'ingezi mu kubungabunga amateka ya Jenoside.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Bugesera nabo basanga iki gikorwa cyo kubika iyo myenda kiri mu bizafasha gusigasira amateka ya Jenoside muri uru rwibutso.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu karere ka Bugesera rubitse imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 45.000. Ni rumwe mu nzibutso 4 zasabiwe kuzajya mu murage w'isi.
Inkuru mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru