AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Davos2017: Iterambere rya Afurika rirashoboka igihe hashyizweho ingamba nziza

Yanditswe Jan, 17 2017 18:40 PM | 2,107 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’itsinda ayoboye ririmo ba minisitiri w’urubyiruko nikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana, Dr Vincent Biruta w’umutungo kamere ndetse n’uwimari nigenamigambi amb Claver Gatete bageze i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa kabiri. Umukuru w’igihugu cy'u Rwanda ari mu bayobozi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabira iyi nama y’iminsi itatu.

Ingingo zigirwa muri iyi nama harimo umutekano no kurwanya iterabwoba, guteza imbere amasoko y’imari n’ubucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga nk’inkingi y’iterambere. Mu kiganiro yatanze  cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘’udushya mu kugeza ikoranabuhanga ku atarifite (innovations to connect the unconnected), Perezida Kagame yavuze ko iterambere mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu ku mugabane wa Afurika rishoboka igihe cyose hashyizweho ingamba nziza.

Ku rundi ruhande ariko,perezida Kagame yashimangiye ko nta interineti ihendutse kandi igera kuri bose kuva mu bukene no kugera mu iterambere rirambye byaba ari nk’inzozi mu kinyejana cya 21

Perezida Kagame avuga ko byagaragaye ko ikoranabuhanga ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu.

Iyi nama ubusanzwe kandi isuzumirwamo uko ishoramari n’ubucuruzi byatezwa imbere mu nyungu z’abatuye isi bose, yahuje abantu barenga ibihumbi 3, barimo abanyapolitike, abacuruzi n’izindi mpuguke zituruka ku migabane itandukanye ku isi, bakagena umurongo ngenderwaho mu iterambere ry’isi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama