AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Davos:Perezida Kagame yagize icyo avuga ku nyungu z'ikoranabuhanga muri Afurika

Yanditswe Jan, 19 2017 15:12 PM | 1,645 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri Davos mu Busuwisi mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu avuga ko inyungu ziri mugukoresha ikoranabuhanga zisumba ibifatwa nk’imbogamizi zaryo. Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye mu kiganiro cyibanze ku kunoza ingamba z’igihugu ku bijyanye nikoranabuhanga rya digital.

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rya digital rifite akamaro gakomeye kuko ryoroshya imikorere ariko igikenewe kongerwamo imbaraga ari uko leta n’inzego z’abikorera ndetse n’abashoramali bakomeye bafatanya kwegereza iyi servisi abaturage benshi.

Perezida Kagame yatanze urugero ko u Rwanda rumaze igihe rwaramenye inyungu iri mu gukoresha ikoranabuhanga ari nayo mpamvu rwahisemo gufatanya n’abashoramali mpuzamahanga nka Korea Telecom aho ku bufatanye na leta y’u Rwanda hashyizweho Fibre Optic ku burebure bw'ibirometero bisaga 4500.

Aha, akaba yatanze urugero rw’ibyagezweho kubera iyi gahunda,kuko mu mwaka w’ 2005 3% byabaturage aribo bagerwagaho n’ikoranabuhanga rya internet, naho mu mwaka ushize uyu mubare wari umaze kugera kuri 33% by’abaturage b’u Rwanda babona interinet intego ngo ikaba ari uko kugeza mu mwaka w’2020 interineti yagombye kuba yageze kuri bose. Aha, akaba ariho ahera yemeze ko icyangombwa atari ukwita ku mbogamizi ahubwo ari ukureba inyungu iri mu bisubizo iri koranabuhanga rizana:

“Ndumva tugomba kwibanda cyane ku bisubizo n'inyungu tukirinda gutinda cyane ku mbogamizi,gusa tumaze kubona ko hari ukubyumva ku bafatanyabikorwa benshi yaba leta cyangwa abikorera,kubera ko uko turushaho gukora iri shoramali...Ntibivuze ko tubikora ku buntu,kuko abantu bakomeje gukora imishinga myinshi ishingiye kuri ryo kandi bakabona inyungu ariko bakabikora bagendeye ku ntego yo gutuma byorohera buri wese kurigeraho.Ibi kandi bijyanye n’ingamba twarimo tuvuga zo kugeza ikoranabuhanga ku batarifite..” Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda avuga ko byazagorana gushyira izi ngamba mu bikorwa igihe cyose hatabayeho ubufatanye n’ubushake ku kigero cyifuzwa.Gusa ngo no muri ubwo bufatanye hari icy’ingenzi.

Yagize ati: “Ariko icy’ingenzi muri uku kwishyira hamwe za leta zigomba kugaragaza uruhare rwazo,kimwe n’abikorera,ariko kandi za leta zigomba kwiyemeza no kumva ko abaturage bari ku isonga muri gahunda zose zishyiraho mu kubagezaho iri koranabuhanga,  zikagira ziti: ‘muri gahunda n'ingamba zacu tugomba guhuza buri rwego kandi zikumva ko intambwe itewe igomba gushyirwa neza mu bikorwa.”

Abagize iki kiganiro barimo na Perezida Paul Kagame bibanze ku kureba uko ikoranabuhanga ryafasha mu gutanga umusaruro kuri benshi mu gihe bigaragara ko umusaruro ukomoka ku nganda ukunze guhura n’imbogamizi zitandukanye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize