Yanditswe Oct, 06 2017 19:56 PM | 8,680 Views
Kuri
uyu wa gatanu Diane Rwigara, murumuna
we Anne Rwigara n'umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi bitabye urukiko Rwisumbuye
rwa Nyarugenge, kugira ngo baburane ku birebana n’ifungwa
n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza baregwamo ibyaha bitandukanye.
Ubwo urubanza rwatangiraga mu masaha y'igitondo, abaregwa bagaragaye imbere y'urukiko batari kumwe n'ubunganira mu mategeko basobanura ko atigeze amenyeshwa itariki y'urubanza, hakaba hari urundi rubanza arimo.
Abaregwa basabye ko bataburana kuko badafite ubunganira ariwe Me Buhuru Pierre Celestin kandi ko nta gihe barabona ngo baganire nawe ku bijyanye n'uko bakwitegura urubanza.
Uruhande rw'ubushinjacyaha rwo rwavuze ko kuba abaregwa banze kuburana kubera badafite ubunganira ari uburenganzira bwabo kuko amategeko avuga ko kunganirwa mu rukiko ari uburenganzira bwa buri wese.
Ubushinjacyaha bwasabye ko mu gihe habaye gusubika urubanza hagenwa
itariki ya vuba rwazasubukurwaho kugira ngo hatazabaho gutinza urubanza. Gusa
bwemeza ko uwunganira abaregwa yari yamenyeshejwe itariki y' y'urubanza. Nyuma yo kumva impande zombim urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza
rukazasubukurwa ku wa mbere tariki ya 9 Ukwakira ku isaha ya saa tatu.
Ibyaha bakurikiranweho, Diane Rwigara wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umubyeyi wabo wabo Mukangemanyi Adeline we anihariye ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru