Yanditswe Dec, 19 2016 19:13 PM | 1,220 Views
Minisiteri y'umutungo kamere irakangurira abakora umwuga w'igenagaciro k'umutungo utimukanwa mu Rwanda, kurushaho gutunganya umwuga wabo bamenyekanisha ibyo bakora kugirango bifashe inzego zinyuranye mu gutanga service nziza.
Ni mubiganiro by'iminsi ibiri, byahuje abakora uyu mwuga, hagamijwe kurushaho kunoza service batanga.
Imyumvire ikiri hasi kubijyanye n'ibikorwa by'urwego rw'abagenagaciro k'umutungo utimukanwa no kuba hari abakora uwo mwuga bakiri ku gipimo cyo hasi mu gihugu,ni bimwe mu bifatwa nk'imbogamizi nk'uko byemezwa na Gatsirombo Egide, umuyobozi w'urugaga rw'abagenagaciro k'umutungo utimukanwa mu Rwanda (Institute of Real Property Valuers in Rwanda).
Minisitiri muri Minisiteri y'umutungo kamere Dr Vincent Biruta, asaba abakora umwuga w'igenagaciro k'umutungo utimukanwa kunoza umwuga wabo no gufatira ingamba abawukoranabi bagamije inyungu zabo kugirango uwo mwuga urusheho gufasha abaturage n'igihugu muri rusange.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru