Yanditswe Mar, 22 2017 16:48 PM | 2,404 Views
Perezida wa Banki y'isi Dr Jim Yong Kim asanga inzego za Leta zikwiye gufatanya cyane n'abikorera mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bidindiza iterambere ry'ubukungu. Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro cyateguwe na Banki y'isi ku bufatanye na Leta y'u Rwanda.
Ni ikiganiro kitabiriwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abikorera, abarimu n'abanyeshuri ba za kaminuza.
Perezida wa banki y'isi Dr Jim Yong Kim, ubwo yasobanuraga imiterere y'ubukungu bw'isi, yagaragaje ko kuri ubu abatuye isi basaga miliyari imwe bavuye mu bukene bukabije (Extrem poverty), ariko na none hakaba hakiri ikibazo cy'uko 1/2 cy'abatuye muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bakiri mu cyiciro cy'ubukene. Ubu bukene ngo bushingiye ku bikorwa remezo bidahagije, umutekano muke utera ubuhunzi n'imfu, indwara z'ibyorezo, imihindagurikire y'ibihe n'ibindi.
Perezida wa banki y'isi yavuze ko n'ubwo Afurika yugarijwe n'ibibazo bitandukanye, ngo hari inzira yo kubona ibisubizo mu gihe inzego za Leta zifatanyije n'iz'abikorera mu gushakira hamwe ubushobozi bwo kuzamura imibereho y'abaturage: “inshingano z'ubuyobozi ni ukwita ku iterambere ry'ubukungu, bigakorwa abaturage babigizemo uruhare, tukita ku bidukikije no kureba ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere. Gukora ibyo byose icyarimwe nibyo tugomba kwitaho. Ntabwo tubikora ku bw'inyungu zacu, ahubwo bikobwa kugira ngo bifashe abaturage. Ikindi ni ukongera ishoramari no gushyigikira umutungo w'abaturage. Dufite gihamya ko uburezi bwiza butangwa ko buzavamo umusaruro, ubwo tugifite igihe dushore imari mu bijyanye n'ubuzima n'uburezi.”
Minisitiri w'imari
n'igenamigambi Amb Claver Gatete ashima banki y'isi ku bufasha iha u Rwanda mu
nzego zitandukanye zigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Amb. Claver Gatete kandi yavuze ko u Rwanda rwatangiye guteza
imbere imishinga y'ingufu y'amashanyarazi mu gihugu. Kuri ubu hateganyijwe umushinga
wa Rusumo n'uwa Rusizi ya 3, ikazaza yiyongera ku yindi yatangiye n'iyamaze
kuzura, kugira ngo byongere ishoramari mu nganda nini n'iziciriritse ari nako
zitanga akazi mu bice by'igihugu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru