Yanditswe Sep, 28 2016 21:33 PM | 2,820 Views
Umunyarwanda Dr. leopold MUNYAKAZI ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi yagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu aturutse muri leta zunze ubumwe z'Amerika. Abatuye aho akomoka mu cyahoze ari komine Kayenzi ari naho yakoreye ibyaha bavuga ko yari ku isonga mu gukangurira abaturage kurimbura abatutsi.
Umunyarwanda Dr Leopold Munyakazi yagejejwe ku kibuga cy'indege cya Kigali ahagana saa kumi n'ebyiri, yoherejwe n'ubutabera bwa Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu mugabo w'imyaka 65 akaba agejejwe mu Rwanda nyuma y'imyaka 12 aba muri Amerika. Akekwaho ibyaha bya Jenoside yaba yarakoreye muri Kayenzi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Ku kibuga cy'indege cya Kigali habayeho kumushyikiriza inzego z'umutekano n'iz'ubutabera z'u Rwanda kuko ari ho azaburanishirizwa.
Umuvugizi w'ubushinjacyaha bw'u Rwanda NKUSI Faustin yatangaje ko bashimira ubushake bwa USA bwo gufata abasize bakoze Jenoside mu Rwanda no kubashyikiriza ubutabera:
Akaba azaburanishirizwa
i Muhanga ahegereye aho yakoreye ibyaha akekwaho.
Abakekwaho ibyaha bya Jenoside mu Rwanda bamaze koherezwa na USA ni 4 naho muri rusange ni 13 bamaze koherezwa mu Rwanda n'ibihugu bitandukanye.
Inkuru irambuye mu mashusho:
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru