AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

EALA iri kwiga ku kibazo cy'ifungwa ry'umupaka uhuza u Rwanda n'u Burundi

Yanditswe Aug, 25 2016 10:35 AM | 2,373 Views



Icyemezo cy'uko u Burundi bwahagaritse urujya n'uruza rw'abantu, service n'ibicuruzwa ku mupaka wabwo n'u Rwanda kiri mu byigiwe mu nteko y'umuryango w'Afrika y'iburasirazuba EALA.

Abagize iyi nteko bari mu nama i Arusha muri Tanzania, bashyigikiye ko iki kibazo kigwa dore ko cyari kizanywe na mugenzi wabo wa Uganda Bernard Mulengani, wavugaga ko iki kibazo kihutirwa kuko cyabangamiraga gahunda yo kwishyira hamwe kw'ibihugu bigize uyu muryango wa Afrika y'iburasirazuba.

Uyu mudepite asanga ibihugu bishobora kutumvikana ariko kugera aho birenga ku masezerano agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ngo ntibyemewe.

Abagize iyi nteko bemeranyijwe ko iki kibazo gikwiriye ubushishozi kandi cyihutirwa.

Uyoboye iyi nteko Daniel Kidega yemeje ko iyi nteko itazareka ibihugu bigize umuryango wa EAC ngo byikorere ibyo bishatse kuko  hari ubuyobozi bwawo. Akaba yarasabye komisiyo z'iyi nteko zirebwa n'iki kibazo kugihagurukira.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Afurika ikwiye kubyaza umusaruro amasomo yasizwe na COVID-19-Minisitiri w’

U Rwanda rurashimirwa uko ruza ku isonga mu gukingira umubare munini w'abat

Abageze mu za bukuru baravuga ko biteguye kwakira urukingo rwa 2 rushimangira rw

Abaturage basabwe kutirara kuko ubwandu bwa COVID 19 bwongeye kuzamuka

U Rwanda rwagaragaje ko ikoranabuhanga ryarufashije mu guhangana na Covid 19

Kwibohora28: Perezida Kagame asanga iby'u Rwanda rwagezeho byivugira

Bavuga ko baruhutse agapfukamunwa: Imbamutima z'abaturage

Perezida Kagame yavuze uko ikoranabuhanga ryafashije u Rwanda mu guhangana na CO