Yanditswe Apr, 05 2016 11:58 AM | 2,265 Views
Mu
gihe U Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside
yakorewe abatutsi, itsinda ry’Urubyiruko rw’Abafaransa n’Abanyaburayi bahuriye
mu muryango wo mu Burayi urwanya irondabwoko, Mouvement antiraciste européen
(EGAM), ryasabye u Bufaransa guha agaciro uruhare rwabwo muri jenoside yakorewe
abatutsi muri 1994.
Iri huriro ryabitangaje mu nyandiko ryasohoye igira iti ”Rwanda: Tugomba kuvanaho ibyo guceceka” ihamagarira Guverinoma y’u Bufaransa kugira icyo ikora mu guha agaciro uruhare bamwe mu Bafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo nyandiko yashyizweho umukono n’abayobozi batandukanye bo muri icyo gihugu ndetse no ku mugabane w'iburayi ndetse n'abahagarariye amashyirahamwe ya politiki n’urubyiruko rurwanya irondabwoko.
Abasinye kuri iyi nyandiko bagaragaza ko bababazwa no kuba Leta y’u Bufaransa ikomeje guceceka ku busabe bwa benshi bwo gukurikirana Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bavuga kandi ko nubwo kuwa 7 Mata 2015 U
Bufaransa bwemeye guhishura inyandiko z’ibanga ku bikorwa byabwo mu Rwanda
hagati ya 1990 na 1995, nta nyandiko iragaragara ya Minisiteri y’ububanyi
n’amahanga, Minisiteri y’umutekano n’iz’inteko ishinga amategeko keretse
izajonjowe zidafite icyo zigaragaza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside
zagaragajwe na Perezidansi y’u Bufaransa.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru