Yanditswe Mar, 03 2018 14:58 PM | 7,251 Views
Ikigo
cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EUCL, kiratangaza ko cyakajije
ubugenzuzi butahura abiba umuriro w’amashayanrazi bagamije inyungu ku giti
cyabo bigatera igihombo igihugu. Ni nyuma yaho Nyabugogo hafatiwe abantu 2
bakekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu nganda zabo.
Abacyekwaho
kwiba umuriro w’amashanyarazi ni abafite inganda zitunganya ibigori bakorera ku giti cy’inyoni mu kagari ka Nyabugogo akarere ka Nayrugenge. Umwe mu bacyekwaho
kwiba amashanyarazi avuga ko amaze igihe gito ahakorera bityo ngo ntazi iby’iki
kibazo cyigaragazwa n’abakozi ba REG babishinzwe.
Habimana Marcel umukozi wa EUCL ishami rya Jabana avuga ko hasigaye hari uburyo bwo kwiba amashanyarazi mu buryo bukoresheje ubuhanga. Ati, "Hari aho binjira muri cash power imbere bagafata insinga 2 cyangwa 1 bakarukata kugirango memoir ya cash power ye gukora, noneho umuriro wa network yacu bakawufata utarinjira muri mubazi, ugahita usohoka ujya kuri machine zabo, ni ukuvuga memoir baba bayihagaritse aribyo bakoze aha bashyize insinga, uyu muriro ujya ku mashini zabo uba ukoreshwa ariko utazwi."
Abaturage basabwa kujya batanga amakuru y’aho bicyekwa ko bashobora kuba bakoresha umuriro w’amashanyarazi mu buryo budasobanutse
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru