AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Ethiopia yafunguye ku mugaragaro ambasade yayo mu Rwanda

Yanditswe Apr, 30 2017 00:19 AM | 2,512 Views



Bamwe mu baturage basanzwe bakenera kujya mu gihugu cya Ethiopia muri gahunda zitandukanye barishimira ko ambasade y'iki gihugu yafunguwe mu Rwanda. Ibiro by'iyi ambasade biherereye i Gacuriro mu karere ka Gasabo byafunguwe na ministre w'intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

Mu muhango wo gufungura iyi Ambasade ku mugaragaro, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Mme Louise Mushikiwabo, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye hagati y’ibihugu byombi, mu gushimangira umubano bifitanye.

Yavuze kandi ko icyo ibihugu byombi bishyize imbere ari iterambere, kurwanya ubukene no guha abaturage babyo agaciro bakwiriye.

Umuhango wo kuyifungura kumugaragaro, wanitabiriwe n'abandi banyacyubahiro barimo ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde ndetse n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Ethiopia, Hirut Zemene, wagaragaje ko iyi ambasade igamije gushimangira umubano hagari y'ibihugu mbombi.

Ubusanzwe abakeneraga kujya mu gihugu cya Ethiopia byabasabaga kubanza kujya muri Uganda gushakayo urwandiko rw'inzira rubemerera kujya muri icyo gihugu.

Imikoranire myiza hagati y'igihugu cya Ethiopia n'u Rwanda ishingiye ku guhana service, harimo ubufatanye mu gukwirakwiza amashanyarazi, imikoranire mu bya gisirikare, uburezi n'ibindi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura