Yanditswe Apr, 30 2017 00:19 AM | 2,512 Views
Bamwe mu baturage basanzwe bakenera kujya mu gihugu cya Ethiopia muri gahunda zitandukanye barishimira ko ambasade y'iki gihugu yafunguwe mu Rwanda. Ibiro by'iyi ambasade biherereye i Gacuriro mu karere ka Gasabo byafunguwe na ministre w'intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.
Mu
muhango wo gufungura iyi Ambasade ku mugaragaro, minisitiri w’ububanyi
n’amahanga w’u Rwanda, Mme Louise Mushikiwabo, yavuze ko iyi ari intambwe
ikomeye hagati y’ibihugu byombi, mu gushimangira umubano bifitanye.
Yavuze kandi ko icyo ibihugu byombi bishyize imbere ari iterambere, kurwanya ubukene no guha abaturage babyo agaciro bakwiriye.
Umuhango wo kuyifungura kumugaragaro, wanitabiriwe n'abandi banyacyubahiro barimo ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde ndetse n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Ethiopia, Hirut Zemene, wagaragaje ko iyi ambasade igamije gushimangira umubano hagari y'ibihugu mbombi.
Ubusanzwe abakeneraga kujya mu gihugu cya Ethiopia byabasabaga kubanza kujya muri Uganda gushakayo urwandiko rw'inzira rubemerera kujya muri icyo gihugu.
Imikoranire myiza hagati y'igihugu cya Ethiopia n'u Rwanda ishingiye ku guhana service, harimo ubufatanye mu gukwirakwiza amashanyarazi, imikoranire mu bya gisirikare, uburezi n'ibindi.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru