Yanditswe Apr, 28 2016 10:23 AM | 5,622 Views
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryareze Ikipe ya Uganda y'abatarengeje imyaka 20 kuba yarakinishije James Aheebwa, umuzamu usanzwe akinira Vipers Sports Club mu mikino yombi yaba i Kigali ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 ndetse n’i Kampala aho Amavubi yatsinzwe ibitego 2-1.
Uyu mukinnyi wakinnye imikino ya CAF Champions League muri Vipers Sports Club akoresha ibyangombwa bigaragaza ko yavutse tariki 27 Werurwe 1997, nyamara ahura n’Amavubi mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 yakoreshaga ibyangombwa by’uko yavutse tariki 19 Gicurasi 1998.
Mu mategeko ya CAF agenga imikino y’abatarengeje imyaka 20, ateganya ko umukinnyi atemerewe gukina muri aya marushanwa mu gihe amatariki ye y'amavuko ku byangombwa bye anyuranye.
FERWAFA ariko igomba kwishyura amadorali ya Amerika 2000 kugira ngo ikirego yashyikirije akanama ka CAF cyakirwe.
Igihe byaba byemejwe ko Uganda ihanwa, u Rwanda rwahita rubona itike yo kuzahura na Misiri mu guhatanira kujya muri Zambia mu 2017.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru
Yoram
Manirarora May 02, 2016
Manirarora Yoramu
Niba koko barakinishije umukinnyi utemewe bakwiye guhanwa doko nan'umupira baturusha May 02, 2016