Yanditswe Jun, 17 2017 21:44 PM | 2,636 Views
Umuryango FPR Inkotanyi wemeje ku buryo budasubirwaho ko Perezida wa Republika Paul Kagame ariwe uzawuhagararira mu matora y'umukuru w' igihugu yo muri Kanama 2017.
Perezida Kagame nawe yahise aha umukoro abanyamuryango ba FPR wo gutekereza ku ihererekanya ry' ubuyobozi nyuma y' imyaka 7 iri imbere.
Inama nkuru y'umuryango FPR Inkotanyi yatoreye ku buryo budasubirwaho,Chairman w'uyu muryango akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba umukandida wawo mu matora y' umukuru w'igihugu muri Kanama 2017.
Iyi nama Nkuru ya FPR niyo ya mbere ibereye mu nyubako yo ku rwego rwo hejuru, uyu muryango wujuje i Rusororo mu mu Mujyi wa Kigali. Inyubako yatashywe ku mugaragaro na chairman wa FPR akaba na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.
Mu ijambo rye, perezida Kagame yavuze ko atajya amanyera umwanya nk'uyu yatorewemo ahubwo awugaragaza nk'umwanya yari akwiye gushyikiriza ubuyobozi umusimbura we, ibintu ngo bitashobotse kubera amahitamo y'abanyarwanda.
Perezida Kagame yibukijeko abari bakiri bato ubwo igihugu cyabohorwaga ubu bagejeje aho nabo bafata inshingano zirimo no kuyobora igihugu ariko ko atari buri wese waba wayobora igihugu ko bisaba umuntu ubikwiriye, witeguye kurinda ibigwi byacyo kandi ntagisubize mu bihe bibi cyavuyemo.
Mu nama nkuru ya FPR abahagarariye imitwe ya politiki iri ku butegetsi mu bihugu
9 bya Afrika hamwe n'Ubushinwa bashimye cyane ibigwi by'u Rwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru