AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

First Lady Jeannette Kagame yahembye inkubito z'icyeza mu karere ka Nyamagabe

Yanditswe Mar, 27 2018 20:59 PM | 14,395 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame atangaza ko kuba inkubito y'icyeza atari ukugira ubumenyi gusa ahubwo bijyanye no kugira imitekerereze izana impinduka n' ibisubizo. Ibi Madamu Jeannette Kagame yabivugiye mu karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo guhemba inkubito z'icyeza aribo bana b'abakobwa batsinze neza kurusha abandi mu mwaka w'amashuli wa 2017.

Kuri Stade ya Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe, niho habereye igikorwa cyo guhemba abana b’abakobwa 82 batsinze neza kurusha abandi bazwi nk’inkubito z’icyeza. Mu bahembwe barimo abarangije abanza, icyiciro rusange ndetse n'amashuli yisumbuye bahembwe ibikoresho binyuranye birimo mudasobwa ndetse n'amafaranga yo gufunguza konte yo kwizigamira.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’umuryango Imbuto Foundation yatanze ibyo bihembo, yababwiye ko kuba inkubito y' icyeza byonyine bidahagije. Ati, "Bana bacu nagirango mbibutse ko kuba inkubito z'icyeza atari umuhango gusa, atari ukugira ubumenyi gusa, ahubwo bijyana no kugira uburyo n'imitekerereze izana impinduka n'ibisubizo ababyeyi, igihugu cyacu n'umugabane turimo tubatezeho. Nk'ababyeyi banyu, tuzaheshwa ishema no kugira abana batekanye bafite ubwenge n'icyerekezo gituma ubukungu bw' u Rwanda bugira agaciro kw' isi hose."

Mu bindi bigomba kwitabwaho mu burezi ngo harimo n' icyuho kiri hagati y’abahungu n’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi. Imibare ya minisiteri y'uburezi igaragaza ko hagati y'umwaka wa 2011 - 2015, abakobwa biga ibijyanye na siyansi bavuye kuri 48% bagera kuri 55%.

Madamu Jeannette Kagame avuga kandi ko nubwo habaho guhemba abakobwa batsinda neza, hakiri ikibazo cy' imirenge haburamo umukobwa n'umwe watsinze neza. Yagize ati, "Ubwo twahembaga abatsinze neza mu myaka 5 ishize, mu mirenge 416 igize  igihugu, imirenge irenga 1/2 ni ukuvuga igera kuri 211ntiyabashije kubona umukobwa watsinze neza uri mu cyiciro cya 1 ariyo division 1. Uyu mwaka iyo mirenge yaragabanutse igera kuri 82, murumva ko ikiri myinshi. Twese twihe umukoro ko umwaka utaha tuzaba dufite byibura umukobwa watsinze neza mu kiciro cya 1 muri buri murenge."

Nyuma y'akarere ka Muhanga na Gakenke, abakobwa bahembewe i Nyamagabe bagera kuri 82 bujuje umubare w'abakobwa bagera kuri 172 bahembwe muri uyu mwaka wa 2018. Kuva ibikorwa byo guhemba inkubito z’icyeza byatangira mu mwaka wa 2005, hamaze guhembwa abagera ku 4,837.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage