Yanditswe Mar, 27 2018 20:59 PM | 14,395 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame atangaza ko kuba inkubito
y'icyeza atari ukugira ubumenyi gusa ahubwo bijyanye no kugira imitekerereze
izana impinduka n' ibisubizo. Ibi Madamu Jeannette Kagame yabivugiye mu
karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo guhemba inkubito z'icyeza aribo bana b'abakobwa
batsinze neza kurusha abandi mu mwaka w'amashuli wa 2017.
Kuri Stade ya Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe, niho habereye igikorwa cyo guhemba abana b’abakobwa 82 batsinze neza kurusha abandi bazwi nk’inkubito z’icyeza. Mu bahembwe barimo abarangije abanza, icyiciro rusange ndetse n'amashuli yisumbuye bahembwe ibikoresho binyuranye birimo mudasobwa ndetse n'amafaranga yo gufunguza konte yo kwizigamira.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’umuryango Imbuto Foundation yatanze ibyo bihembo, yababwiye ko kuba inkubito y' icyeza byonyine bidahagije. Ati, "Bana bacu nagirango mbibutse ko kuba inkubito z'icyeza atari umuhango gusa, atari ukugira ubumenyi gusa, ahubwo bijyana no kugira uburyo n'imitekerereze izana impinduka n'ibisubizo ababyeyi, igihugu cyacu n'umugabane turimo tubatezeho. Nk'ababyeyi banyu, tuzaheshwa ishema no kugira abana batekanye bafite ubwenge n'icyerekezo gituma ubukungu bw' u Rwanda bugira agaciro kw' isi hose."
Mu bindi bigomba kwitabwaho mu burezi ngo harimo n' icyuho kiri hagati y’abahungu n’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi. Imibare ya minisiteri y'uburezi igaragaza ko hagati y'umwaka wa 2011 - 2015, abakobwa biga ibijyanye na siyansi bavuye kuri 48% bagera kuri 55%.
Madamu Jeannette Kagame avuga kandi ko nubwo habaho guhemba abakobwa batsinda neza, hakiri ikibazo cy' imirenge haburamo umukobwa n'umwe watsinze neza. Yagize ati, "Ubwo twahembaga abatsinze neza mu myaka 5 ishize, mu mirenge 416 igize igihugu, imirenge irenga 1/2 ni ukuvuga igera kuri 211ntiyabashije kubona umukobwa watsinze neza uri mu cyiciro cya 1 ariyo division 1. Uyu mwaka iyo mirenge yaragabanutse igera kuri 82, murumva ko ikiri myinshi. Twese twihe umukoro ko umwaka utaha tuzaba dufite byibura umukobwa watsinze neza mu kiciro cya 1 muri buri murenge."
Nyuma y'akarere ka Muhanga na Gakenke, abakobwa bahembewe i Nyamagabe bagera kuri 82 bujuje umubare w'abakobwa bagera kuri 172 bahembwe muri uyu mwaka wa 2018. Kuva ibikorwa byo guhemba inkubito z’icyeza byatangira mu mwaka wa 2005, hamaze guhembwa abagera ku 4,837.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru