Yanditswe Oct, 30 2016 16:21 PM | 1,421 Views
Madame wa Prezida wa
Repubulika Jeannette Kagame arasaba abana b'abakobwa kugira intego mu buzima bitangira
kare, kugirango bibafashe kugira icyo bamarira imiryango yabo n'igihugu muri
rusange.
Ibi madam wa Prezida wa Repubulika yabivugiye mu karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yitabiraga umuganda rusange no gutangiza umwaka wa Gatatu wa gahunda yyiswe 12+ NiNyampinga, igamije gufasha abana b'abakobwa kwiremamo ikizere cy'ejo hazaza.
Urebye abana b'abakobwa, Madame Jeannette Kagame yanashimangiye
ko hakenewe kureba uko na basaza babo, bagerwaho n'iyi gahunda, bityo nabo
ikabafasha gukura bafite intego isobanutse y'ubuzima bwabo.
Umwaka ushize abana 80%, bitabiriye iyi gahunda ya 12+ bungukiyemo ubumenyi bwo gukora uturima tw'igikoni iwabo, bakanagira uruhare mu kugira inama imiryango yabo ku bijyanye n'imirire myiza. 63% bayobotse umuco wo kuzigama, naho 21% bari bamaze gufunguza za konti mu gihe 61% bafite ibikorwa bito bibazanira inyungu. Kugeza ubu hari ahantu hagera kuri 490 hazwi nko mu ruhongore cg “Safe Spaces” zashyizwe hirya no hino mu gihugu, zihuriraho abana b’abakobwa bagahabwa ubwo bumenyi butandukanye bukubiye muri gahunda ya 12+ Ni Nyampinga.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru