AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

First Lady Jeannette Kagame yakanguriye abana b'abakobwa kugira icyerekezo

Yanditswe Oct, 30 2016 16:21 PM | 1,421 Views



Madame wa Prezida wa Repubulika Jeannette Kagame arasaba abana b'abakobwa kugira intego mu buzima bitangira kare, kugirango bibafashe kugira icyo bamarira imiryango yabo n'igihugu muri rusange.

Ibi madam wa Prezida wa Repubulika yabivugiye mu karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yitabiraga umuganda rusange no gutangiza umwaka wa Gatatu wa gahunda yyiswe 12+ NiNyampinga, igamije gufasha abana b'abakobwa kwiremamo ikizere cy'ejo hazaza.

Urebye abana b'abakobwa, Madame Jeannette Kagame yanashimangiye ko hakenewe kureba uko na basaza babo, bagerwaho n'iyi gahunda, bityo nabo ikabafasha gukura bafite intego isobanutse y'ubuzima bwabo.

Umwaka ushize abana 80%, bitabiriye iyi gahunda ya 12+ bungukiyemo ubumenyi bwo gukora uturima tw'igikoni iwabo, bakanagira uruhare mu kugira inama imiryango yabo ku bijyanye n'imirire myiza. 63% bayobotse umuco wo kuzigama, naho 21% bari bamaze gufunguza za konti mu gihe 61% bafite ibikorwa bito bibazanira inyungu. Kugeza ubu hari ahantu hagera kuri 490 hazwi nko mu ruhongore cg “Safe Spaces” zashyizwe hirya no hino mu gihugu, zihuriraho abana b’abakobwa bagahabwa ubwo bumenyi butandukanye bukubiye muri gahunda ya 12+ Ni Nyampinga.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage