Yanditswe Jun, 26 2017 16:42 PM | 3,577 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette KAGAME avuga ko uretse kuba jenoside yakorewe abatutsi yarahombeje igihugu imbaraga nyinshi z'abayiguyemo, ngo yanatatanyije iz'abasigaye ku buryo byasabye gushaka ibisubizo byihariye kugirango u Rwanda rube ruri aho rugeze ubu.
Ubwo yasozaga iyi nama y'iminsi 2 yagarutse ku kubakira ubushobozi abagore n'urubyiruko rw'u Rwanda, Madamu Jeanette KAGAME yavuze ko byasabye abanyarwanda kunywa umuti usharira bakiyunga, urugendo yashimiye abanyarwanda baba mu mahanga uruhare barugizemo.Yagize ati, "Imwe mu ngaruka za Jenoside nuko twisanze imbaraga z'igihugu zitatanirijwe mu mahanga atandukanye, ari nabyo byatumaga bigaragara nk'ibigoye gutekereza ko uyu munsi twaba turi aho tugeze mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu muri rusange"
Madamu Jeanette KAGAME kandi, yasabye abakuze baba mu mahanga gusigasira indangagaciro z'umuco nyarwanda zigakomeza kubaranga, ibintu bituma barema intara ya 6 y'u Rwanda. Yabasabye kuzitoza abakiri bato, bikajyana no gusura igihugu kenshi gashoboka.Yagize ati, "kwanga gupfa kwacu “Resilience” gutuma buri wese aho ari, mu bushobozi bwe uko bungana kose yiyumva muri urwo rugendo rwo kubaka u Rwanda nk’ igihugu gifite kandi giharanira kwihesha Agaciro. Iryo shyaka rero murikomeze, mukunde u Rwanda, mubitoze abana n'abandi bakiri bato batagize amahirwe yo kurubamo, murukumbuze amahanga munarusure kenshi kuko “Umwana ujya iwabo, ntagira umutangira, ntanateguza”.
Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Jeanette KAGAME, yavuze ko kuba 70% by'abanyarwanda bari munsi y'imyaka 40, bibaha inshingano yo kumva ko igihugu kibategerejeho byinsi uyu munsi n'ejo hazaza, ibintu bibasaba gutinyuka, kwiremamo icyizere no kuvoma imbaraga mu ndangagaciro nzima z'umuco nyarwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru