AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Unity Club yahembye abarinzi b'igihango bane kubw'ibikorwa by'ubumuntu bagize

Yanditswe Oct, 27 2018 00:07 AM | 10,944 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga umunyarwanda nyawe akwiye kurangwa n’indagagaciro zo gukunda igihugu no guharanira inyungu rusange z’umuryango Nyarwanda. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu mu mugoroba w’umusangiro wasoje ihuriro rya 11 ry’abagize Unity Club Intwararumuri.

Muri uyu musangiro witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu barimo Madam wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Unity Club intwararumuri ndetse n’abandi. Hashimiwe kandi hazirikanwa uruhare rw’abarinzi b’igihango bane, barimo Musenyeri Hakizimana Célestin wakoze byinshi birimo kurokora abantu barenga ibihumbi 2 bari bamuhungiyeho mu kigo cyitiriwe St Paul mu mujyi wa Kigali aho yari umupadiri mu 1994.

Hari kandi Mukandanga Dorothée washimiwe byinshi birimo kurwana ku banyeshuri bagera kuri 50 mu bo yayoboraga bari basigaye ku ishuri, aba yabahagazeho kugeza aho abizize maze yicwa kubwo kwitandukanya nabo no kubareka ngo bicwe.

Rugamba Cyprien, nawe ni umurinzi w'igihango ushimwa byinshi birimo nko kudatinya kuba yarasabaga ko amoko yakurwa mu ndangamuntu avuga ko agaciro k’umuntu ariwe ubwe, atari ubwoko bwe, Atari n’aho akomoka ibi kimwe n’ibindi byatumye tariki 7 Mata 1994 abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu bamwica we n’umugore ndetse n’abana babo batandatu.

Umuryango AERG nawe washimiwe uruhare wagize mu kugarura icyizere mu bana bacitse ku icumu bari mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza.

Musenyeri Hakizimana Célestin wavuze mu izina ry'abarinzi b'igihango bashimiwe avuga ko abanyarwanda bakwiye kurushaho gusenyera umugozi umwe mu gukomeza kubaka ubumwe butajegajega.

Perezida Paul Kagame ashimira aba barinzi b'igihango  ibikorwa bya kimuntu byabaranze mu bihe bikomeye, akanagaragaza ko ibi aribyo byagakwiye kuranga umunyarwanda nyawe. Ati, ''Ndi umunyarwanda, dore icyo nzana, dore icyo nzanira u Rwanda, dore icyo nzanira umuryango nyarwanda ni ikingiki niba ntacyo uri ntacyo, ku rwego rwa buri wese ugomba kwisuzuma ukavuga uti ndiki nibyo, rwose turabishimiye ariko uzanye iki ? uzana iki mu bantu?.''

Umukuru w'igihugu avuga ko urubuga rwo gutanga ibitekerezo rukwiye gukoreshwa na buri wese mu rugamba rwo gukomeza guteza imbere igihugu binyuze mu bitekerezo byubaka umuryango nyarwanda, gusa ko buri gitekerezo gikwiye kubaza gusesengurwa neza.

Muri uyu musangiro wasozaga ihuriro rya 11 ry’abagize Unity Club Intwararumuri hanagaragarijwe ibyemezo ngiro 6 byafatiwe muri iri huriro byose bihurije ku kubaka amahoro mu muryango nyarwanda bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti Ndi Umunyarwanda, Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango.

Unity Club Intwararumuri yashinzwe mu kwezi kwa 2 mu 1996 na Madamu Jeannette Kagame,  igamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira