Yanditswe Oct, 19 2017 22:19 PM | 4,685 Views
Madame
wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nama y'ihuriro
ryiga ku bibazo byugarije isi, rizwi nka Global Citizen Forum, aho yagarutse ku
bwiyunge ahereye ku nzira abanyarwanda bahisemo. Ni inama yabereye mu gihugu
cya Montenegro ku mugabane w'u Bulayi.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo byarwigishije kumenya ububi bw'ubwoba buhimbwa mu bantu kandi butariho bugatuma bakora ibidakorwa. Aha yavuze ko ibihe by'ubwoba ushobora kubihinduramo amahirwe akomeye, kuko iyo ubwoba buvuyeho abantu bunga ubumwe bakanagira urukundo; yongeyeho ko nk'igihugu u Rwanda rwahisemo ibintu 3 ari byo kubana, kwigirira icyizere no kureba kure.
Yanasobanuye kandi ko ubuyobozi bwaranzwe no gushyira imbere ibihuza abaturage nta n'umwe uhejwe ariko bikaba byarasabye gukorera mu mucyo buri muyobozi abazwa ibyo ashinzwe.
Madame Jeannette Kagame yashimye abagaragarije u Rwanda urukundo no kuruba hafi, ku buryo rwanabera abandi urugero mu gukemura ibibazo nk'ibyo rwanyuzemo, rukagira uruhare mu gusana isi igenda yangirika. Yavuze ko u Rwanda hari ibikomeye byinshi byashatse kurukoma mu nkokora, ariko rukomeza guharanira ahazaza harwo heza.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru