AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

First Lady Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu ihuriro rya Global Community

Yanditswe Oct, 19 2017 22:19 PM | 4,685 Views



Madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nama y'ihuriro ryiga ku bibazo byugarije isi, rizwi nka Global Citizen Forum, aho yagarutse ku bwiyunge ahereye ku nzira abanyarwanda bahisemo. Ni inama yabereye mu gihugu cya Montenegro ku mugabane w'u Bulayi.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo byarwigishije kumenya ububi bw'ubwoba buhimbwa mu bantu kandi butariho bugatuma bakora ibidakorwa. Aha yavuze ko ibihe by'ubwoba ushobora kubihinduramo amahirwe akomeye, kuko iyo ubwoba buvuyeho abantu bunga ubumwe bakanagira urukundo; yongeyeho ko nk'igihugu u Rwanda rwahisemo ibintu 3 ari byo kubana, kwigirira icyizere no kureba kure.

Yanasobanuye kandi ko ubuyobozi bwaranzwe no gushyira imbere ibihuza abaturage nta n'umwe uhejwe ariko bikaba byarasabye gukorera mu mucyo buri muyobozi abazwa ibyo ashinzwe.

Madame Jeannette Kagame yashimye abagaragarije u Rwanda urukundo no kuruba hafi, ku buryo rwanabera abandi urugero mu gukemura ibibazo nk'ibyo rwanyuzemo, rukagira uruhare mu gusana isi igenda yangirika. Yavuze ko u Rwanda hari ibikomeye byinshi byashatse kurukoma mu nkokora, ariko rukomeza guharanira ahazaza harwo heza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage