AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abapfakazi bahura n'ibibazo bikomeye ku isi

Yanditswe Jun, 26 2017 15:25 PM | 1,757 Views



Madam wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yagaragaje ibibazo abapfakazi bahura nabyo hiryo no hino ku isi nyuma kubura abagabo birimo ivangura n'akarengane.

Ubwo yageza ijambo ku bayitabiriye yagaragaje bimwe mu bibazo abapfakazi bakomeje guhura nabyo mu bice bitandukanye by'isi., asaba ko hahagurukirwa kubirwanya no guha uburenganzira busesuye umupfakazi kuko ari umuntu nk'abandi. Yagize ati, ''Ivangura n'akarengane bimaze kuba ikintu gisanzwe ku bapfakazi  hirya no hino ku isi, nyuma yuko abagabo babo bitabye Imana ubukungu n'imibereho birushaho kuba bibi kuri bo no ku bana baba basigiwe. ibi bigafatwa nkaho ahazaza habo haba hasingiye ku bagabo babo, ariko ukuri nuko kubura abagabo babo bakunda, rimwe na rimwe bakiri na bato bituma amahitamo n'inzira yo kwiteza imbere bifungana nyuma yo kwisanga ku isi bonyine uwo batangiranye urugendo rwo kubaka ejo hazaza atakiriho.''

Madam Jeannette Kagame yabwiye abari muri iyi nama ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yasize abapfakazi benshi ndetse n'ibibazo byinshi gusa yagaragaje ko nyuma y'igihe umubare muto w'abagore wahisemo kwishakamo ibisubizo.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye ndetse n'abandi bafite aho bahuriye no kuvugira umugore n'umwana, baturutse ku migabane yose igize Isi bagamije kugaragaza akarengane abagore n'abana bakorerwa no gushakira umuti urabye iki kibazo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama