Yanditswe Feb, 20 2017 17:53 PM | 2,569 Views
Mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda, visi perezida w'ubuhinde Hamid Ansari na Madame we Salma Ansari, kuri uyu wa mbere basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ruri ku Gisozi, ndetse na Isange One Stop Center, ikigo gifasha abahuye n'ihohoterwa .
Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, nyakubahwa Ansari yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.
Madame visi perezida w'ubuhinde Salma Ansari nawe yasuye ikigo cya Isange one stop center giherereye mu bitaro bya karere ka Gasabo. Asura iki kigo, Salma yatambagijwe ibice bitandukanye bikigize ndetse asobanurirwa serivisi zijyanye no gufasha abana n’abagore baba bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zihatangirwa.
Nyuma yo gusura yashimye iki kigo avuga ko ibigo nk’ibi bikwiye kuba henshi. Umubano w'u Rwanda n'ubuhinde umaze igihe kirekire ariko mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugirira muri iki gihugu mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, impande zombi ziyemeje kurushaho kuwushimangira.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru