AGEZWEHO

  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu ikorwa ry'umuhanda Bugarama-Bweyeye – Soma inkuru...

Polisi y'igihugu yatangije ibikorwa ifatanya n'abaturage bizwi nka 'Police Week'

Yanditswe May, 15 2018 23:06 PM | 12,969 Views



Polisi y'u Rwanda hirya no hino mu gihugu yatangije ibikorwa ifatanyamo n'abaturage bizwi ku izina rya 'Police Week'. Ibi bikorwa byibanze ku kubaka imidugudu yatoranyijwe nk'itarangwamo ibyaha. Abubakiwe ibiro by'umudugudu bavuga ko begerejwe ubuyobozi kandi ko bizabakemurira ibibazo bitandukanye.

Ku rwego rw'umujyi wa Kigali igikorwa cyatangirijwe mu mudugudu wa Cyankongi mu murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro, mu rwego rw'intara y'iburasirazuba hatangijwe kubakwa ibiro by'umudugudu wa Rwamugurusu mu murenge wa Munyinya w'akarere ka Rwamagana, mu gihe mu ntara y'Amajyepfo ibyo bikorwa byatangirijwe mu mudugudu w'Uwimana mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi. 

Ni ibikorwa byibanda kwegereza amazi abaturage, kubaka ibiro by'imidugudu, guha ingo amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, gutera ibiti, n'ibindi bikorwa. Ibi bikorwa polisi y'u Rwanda ifatanyamo n'abaturage, ngo bibafitiye akamaro kanini nk'uko na bo ubwabo babyemeza. Mukandayambaje Denise, umuturage w'i Rwamangana agira ati, 'Byari bikenewe rwose kuko hari igihe wajyaga mu rugo umukuru w'umukuru w'umudugudu ntumubone, ugasanga ntahari, ubwo rero tuzajya tumusanga hano, umuturage nagira ikibazo azajya aza aha ng'aha atajjya kumushakira ahandi .''

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda CGP Emmanuel Gasana yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ruswa n'impanuka zo mu muhanda. Ibi ni nabyo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Leta bagarutseho muri icyo gikorwa. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Theos Badege, avuga ko  ibi bikorwa byunganira gahunda za Leta, ariko bikarushaho gufasha abaturage kubungabunga umutekano. Ati, ''Nimutekereze mwese imidugudu yacu irenga ibihumbi 14 ikoze neza nk'uyu mudugudu turimo  nk'umudugudu wo muri Rwamagana wijihijwemo,nk'umudugudu wo muri Ngororero habayemo igikorwa nk'iki ,nk'umudugudu wo muri Cyuve ya Musanze, nk'umudugudu wo muri NYamiyaga, nimuetekere uko igihugu cyacu cyaba kimeze. Iyo dufatanyije n'abaturage kubaka ibiro nk'ibi, tugashyiramo ibyumba bitandukanye, tugaha abaturage amatara, tuba twunganiye gahunda za Leta n'umuturage ku giti cye. Aha hose habaga hari umwijima, niba hari n'ibyaha byakorwaga ntibizongera.''

Muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi ifatanyamo n'abaturage gifite insanganyamatsiko igira iti "Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha", hazubakwa ibiro bizakorerwamo n'imidugudu yatoranyijwe mu turere 30, ingo 3.000 muri iyo midugudu zihabwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba hanaterwe ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. 

Ibi bikorwa bizatwara amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 600. Ibi bikorwa ngarukamwaka, byateguye mu gihe ku itariki ya 16 z'ukwezi gutaha, polisi y'u Rwanda yitegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 18 imaze ibayeho.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu