AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gahunda ya SheTrades yatangijwe mu Rwanda

Yanditswe Mar, 22 2017 10:12 AM | 2,007 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Madamu wa perezida wa republika Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda yiswe She trades, igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo b'abagore bakora ubucuruzi.Yagaragaje ko kuri ubu mu Rwanda hari uburinganire mu ngeri zose z'iterambere ry'igihugu kuko ari intego guverinoma yitaho mu kugena politiki zayo zijyanye n'ibikorwa by'iterambere.

Madamu Kagame,yavuze ko hari impamvu nyinshi ku isi usanga abagore batitabira ubucuruzi mpuzamahanga, bakigira mu ishoramari rito cyane.Yasobanuye ariko ko kuva mu myaka mike ishize mu Rwanda abagore bagenda bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza igihugu kigezeho.


Madamu Jeannette Kagame yashimiye urwego rw'abikorera n'abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'imiryango itari iya Leta ku bwa gahunda zinyuranye bashyizeho zagiye zifasha abagore kuba ba rwiyemezamirimo.

Ashingiye ku mibare yerekanye ko uburyo abagore babonamo imari mu myaka itanu ishize bwiyongereye ku buryo bavuye kuri 16% bagera kuri 39% mu mwaka w'2016.

Abandi bafashe ijambo muri uyu muhango bagaragaje ko gutangiza iyi gahunda atari uguteza imbere ubucuruzi n'ubukungu bw'u Rwanda gusa, ahubwo harimo no kongerera ingufu umugore.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage