AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Gahunda ya Tembera U Rwanda ya RDB yasorejwe mu karere ka Rubavu

Yanditswe Dec, 19 2016 12:48 PM | 2,786 Views



Abanyarwanda batandukanye bavuga ko ubukerarugendo no gusura Ibyiza bitatse u Rwanda bidakwiye guharirwa abanyamahanga gusa, ahubwo n'abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mu kubisura no kubimenyekanisha mu mahanga.

Ibi n'ibyatangajwe, ubwo hasozwaga urugendo rwa gatatu ari narwo rwanyuma muri gahunda ya Tembera U Rwanda, yateguwe n'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, Ishami rishinzwe ubukerarugendo.

Gahunda Ya Tembera U Rwanda kuri iyi nshuro yari yerekeje mu karere ka Rubavu, yahagurukije bamwe mu byamamare bitandukanye, birimo Valence Ndayisenga watwaye Tour Du Rwanda uyu mwaka, mugenzi we Samwel Mugisha watwaye umwanya wa mbere mu bazamuka, Igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda akaba na Miss Niade Kwizera Peace Ndaruhutse, abanyamakuru ndetse n'abandi baturutse mu nzego zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Ibi byamamare ngo byishimiye gutembera U Rwanda no kwirebera bimwe mu byiza bitatse ibice bitandukanye by' u Rwanda, harimo agace ka Kimbiri, ahahingwa imbuto zifasha mu ndyo yuzuye, banerekwa kandi banigishwa uburyo bashobora kunywa ikawa y' u Rwanda.

Linda Mutesi, ushinzwe Guteza imbere ubukerarugendo. mu kigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, avuga ko iyi gahunda bayiteguye mu gukundisha abanyarwanda gusura iby'iwabo, kugirango babashe nabo kuba babibwira abatabizi ariko babanje kubimenya.

Usibye I Rubavu, gahunda ya Tembera U Rwanda yageze no mu Ishyamba rya Nyungwe, aho basuye n'ikiraro cyo mu bushorishori, ndetse bajya no mu turere twa huye, ruhango na kamonyi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu