Yanditswe Jun, 22 2017 13:56 PM | 3,601 Views
Abagabo 30 bafungiye kuri sitasiyo ya Rugarama mu karere ka Gatsibo bakekwaho bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo butubahirije amategeko.
Aba bafashwe barimo kuyacukura mu mirima y’abaturage n’ibyanya bya leta biri mu kagari ka Matunguru, mu murenge wa Rugarama.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’i burasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe yavuze ko abo bagabo bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha birimo kwishora mu biyobyabwenge.
IP Dusabe yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi ko ubuhawe agomba kubungabunga ibidukikije n’umutekano w’abakora iyo mirimo.
Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru