Yanditswe Jan, 02 2017 12:14 PM | 3,402 Views
Abasore
n’inkumi bagera kuri 67 bo mukarere ka Gicumbi, bishyize hamwe bibumbira muri
Cooperative yo korora inzuki kuburyo
muri ubwo buki n’ibishashara byazo bakoramo ibintu bitandukanye nk’amavuta yo
kwisiga, umuti w’inkweto n’ibindi.
Ni amavuta bakora mu buki n’ibishashara byazo. Ayo
mavuta afite ibara ry’umweru bavuga ko yuzuje ubuziranenge kuko banahawe
icyemezo cya Koperative ndetse banahabwa igihembo kurwego rw’igihugu na
minisiteri ifite urubyiruko munshigano MYICT.
Kuva
batangiye mukwezi kwa 3 2016, barishimira umusaruro babonye w’ibiro bisaga 90
mugihe nyamara hirya no hino hagaragaye ikibazo cy’inzuki. Bavuga ko ubuki
bwabo ari bwiza.
Urwo rubyiruko runahabwa amahugurwa y’amezi 3 ajyanye no kwihangira imirimo nyuma yo kwerekwa amahirwe bafite nibyo bakwikorera byabazanira inyungu. Hari abamaze gukora imishinga y’ubworozi, ubuhinzi ndetse no kwikorera ibintu binyuranye bashyira ku isoko.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru