Yanditswe Jun, 21 2017 16:15 PM | 3,403 Views
Minisitiri w' intebe Anastase Murekezi aratangaza ko Abanyafurika icyo bakeneye ari imitangire myiza ya services, bikaba ari n' uburenganzira bwabo guhabwa services inoze. Ibi yabivuze ubwo kuri uyu wa 3 yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga iteraniye i Kigali yateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'umurimo ku rwego rw' Afurika, wizihizwa ku itariki ya 23 Kamena buri mwaka.
Intumwa zaturutse mu bihugu bigera kuri 14 bya Afurika nizo ziteraniye i Kigali zisuzumira hamwe ibijyanye no kunoza service mu murimo.
Minisitiri w' intebe Anastase Murekezi watangije iyi nama ku mugaragaro yavuze ko abanyafurika muri rusange bakwiye kumva akamaro ko gutanga services zinoze: “Gutanga service nziza, nicyo abanyafurika bakeneye, kandi bakwiye guhabwa,ni uburenganzira, ntabwo ari impuhwe umuntu aba agize. Niyo mpamvu nsaba abantu gukoresha ubumenyi bafite n' ubunararibonye bafite, mu kugira inama umugabane wacu wa Afurika, ku bijyanye n' ukuntu inzego z' imirimo za Leta zatangira ku gihe service nziza kandi zinoze. Ku bakozi ba Leta bo muri Afurika, reka twihutishe akazi dukora, twirinda gutinda mu buryo butari ngombwa muri service dutanga. Nihaba gukora mu bunyangamugayo, bizatuma umugabane wa Afurika uba umugababe urangwa n'imiyoborere myiza, guhanga udushya, uzira ruswa, ufite ubukungu buteye imbere kandi wihesha agaciro.”
Bamwe mu bahagarariye inzego zinyuranye za Leta bavuga ko icyo bashyira imbere ari ukunoza Service baha ababagana.
Madame Minata Samate Cessouma komiseri ushinzwe ibikorwa bya politiki mu muryango wa Afrika yunze ubumwe avuga ko urubyiruko rugomba gufashwa mu kubaka serivise za Leta zitanga umusaruro mu buryo burambye.
Muri Afurika, urubyiruko ngo rungana na 65% by' abaturage basaga miliyari 1 na Miliyoni 240, akaba ari iyo mpamvu mu bigomba kwigirwa muri iyi nama harimo guteza imbere ubufatanye n' urubyiruko mu guhindura Afurika.
Minisitiri w' abakozi ba Leta n' umurimo, Judith Uwizeye avuga imitangire ya services mu Rwanda igenda izamuka: “Ubushakashatsi bwakozwe na RGB bwerekanye ko imitangire ya services igenda izamuka ku kigero cyiza, intego ni ukugera kuri 85%, ubu turi kuri 76%.Ahakenwe gushyirwa ingufu cyane ni mu bigendanye no kwihutisha service za leta, abakozi ba leta bakumva yuko muri services za leta hagomba ubwihutirwe kugirango tubashe kunezeza abo tubomba kuziha.”
Iyi nama nyafurika yiga ku murimo ibaye ku nshuro ya 6 yatumiwemo intumwa zigera kuri 700 zituruka mu bihugu binyuranye by'Afurika, bikaba biteganijwe ko igomba kumara iminsi 3, ndetse hazahembwa abahize abandi mu guhanga udushya mu bijyanye n' imitangire ya service.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru