AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Guinea: Perezida Kagame yitabiriye inama imuhuza na Perezida Condé

Yanditswe Apr, 24 2017 11:18 AM | 1,849 Views



Perezida Paul Kagame yageze muri Guinea Conakry mu nama imuhuza hamwe na perezida Alpha Condé wa Guinea ndetse na perezida Idris Déby Itno wa Tchad. Aba bakuru b'ibihugu by'u Rwanda ndetse na Tchad bagiye guhura na perezida condé kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), baganira ku mavugurura ari gukorwa kuri uyu muryango kugira ngo ubashe gutanga umusaruro.

Mu nama ya 27 ya AU yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango basabye Perezida Kagame gushaka uburyo bwo kunoza imikorere y’umuryango, akorana n’impuguke zitandukanye, anoza raporo yagejeje ku nama ya 28 yabereye Addis Ababa muri Ethiopia muri Mutarama 2017.

Icyo gihe abakuru b’ibihugu bashimye akazi yakoze, ibitekerezo yatanze biganirwaho ku buryo burambuye ndetse barabishyigikira, bamusaba ko yakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka zikenewe mu muryango.

Perezida Kagame yahawe izi nshingano ubwo umuryango wa Afurika yunze ubumwe wari uyobowe na Perezida Idris Deby, ariko muri Mutarama aza gusimburwa na Alpha Condé wa Guinea mu buryo abakuru b’ibihugu bagenda basimburanamo buri mwaka.


Bivuze ko aba bakuru b'ibihugu uko ari batatu bafite umwanya wo kungurana ibitekerezo, aho buri wese afite uruhare mu mpinduka zikenewe ngo AU ibashe kuba umuryango usubiza ibibazo by’Abanyafurika.

Nk’uko bigaragara ku kinyamakuru cyandikirwa muri Guinea Guinee time, aba bakuru b'ibihugu baraganira no ku gushimangira umubano hagati y'ibihugu bya Afurika



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira