AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Guverinoma y'u Rwanda yashyize ahagaragara imyanzuro 13 yavuye mu mwiherero 2018

Yanditswe Mar, 05 2018 22:07 PM | 10,791 Views



Nyuma y’iminsi ine hasojwe umwiherero wa 15 wabereye I Gabiro mu karere ka Gatsibo, ahari hateraniye abayobozi basaga 300 mu nzego zitandukanye z’igihugu basuzumira hamwe ingamba zafatwa mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ igihugu muri gahunda zitandukanye, guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara imyanzuro 13 yafatiwe muri uyu mwiherero mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.

Imyanzuro uko ikurikiranwa:

1. Kunoza imitegurire y’imihigo y’Uturere ku buryo ikemura ibibazo byihariye biri mu Karere, igahura n’igenamigambi ry’Igihugu kandi isuzuma ryayo rikita ku ireme (quality) no ku ruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage (development impact); 

2. Gukaza ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera, kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no gufatira ibyemezo abatubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta; 

3. Gukora icyegeranyo (database) cy’abarangije kwiga za kaminuza no gushyiraho gahunda iboneye yo kubahuza n’aho bakenewe ku isoko ry’umurimo;

4. Kunoza imikorere y’Ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze (Export Growth Fund) kugirango kirusheho kunganira abohereza ibicuruzwa hanze n’abagitangira uwo mwuga; 

5. Guteza imbere Ibyanya Byahariwe Inganda mu Gihugu (Special Economic Zones/Industrial parks) no kongera imbaraga mu gukemura ibibazo inganda zihura nabyo cyane cyane izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (Agro-processing Industries); \

6. Kubahiriza ishyirwamubikorwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire no kubungabunga ibidukikije; 

7. Gushyigikira iterambere no kwaguka kw’imijyi yunganira Kigali (secondary cities); hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe, kandi hashyirwayo inzego zishinzwe imicungire y’imijyi(city managers); 

8. Kwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu Gihugu ku buryo mu gihe cy’imyaka 3, uhereye muri uyu mwaka wa 2018, Igihugu cyaba cyihagije mu mbuto zikenewe, kandi hagashyirwa ingufu mu gukorera ifumbire imbere mu gihugu; 

9. Kunoza ireme ry’uburezi mu nzego zose z’amashuri, no kuvugurura imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza n’ayisumbuye hibandwa ku rurimi rw’Icyongereza; 

10. Kunoza imikorere y’ingaga zishingiye ku bakora imyuga itandukanye (professional bodies) hitabwa ku ngamba zo kwinjiza mu murimo abagaragaje ko bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe no kugeza uwo muco mu yindi myuga; 

11. Gushyigikira ibikorwa by’Abajyanama b’ubuzima hagamijwe kubafasha kunoza umurimo wabo; 

12. Kwihutisha ishyirwamubikorwa rya Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi; 

13. Kwihutisha igikorwa cyo gushyira poste de santé ku rwego rw’Akagali aho zitaragera, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

Imyanzuro 13 yavuye mu mwiherero 2018




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama