Yanditswe Jun, 24 2016 16:33 PM | 2,177 Views
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko ishoramari ry'ibihugu bya Afurika rikeneye ingwate y'igihe kirekire kugira ngo bibashe kurangiza imishinga itandukanye biba byariyemeje. Mu nama ya karindwi y'inteko rusange y'ikigega Nyafurika cy'ubwisungane (African Solidarity Fund/Fond de Solidarite Africaine) yabereye i Kigali hanagaragajwe ko n'abikorera bakeneye koroherezwa kugira ngo bafashe ibihugu kugera ku mishinga imwe n'imwe y'iterambere.
Imishinga myinshi ya bimwe mu bihugu bya Afrika ikunze gushyirwa mu bikorwa ku nguzanyo y'amafranga ari hejuru. Ikibazo cy’ihungabana ry'ubukungu bw'isi ryabaye mu mwaka wa 2008 cyageze no ku bihugu bya Afrika, cyatumye ibintu birushaho gukomera. Umuyobozi w'ikigega cy'ubwisungane bw'ibihugu bya afrika Ahmadou Abdoulaye Diallo avuga ko ibihugu binyamuryango bikwiye gufashwa mu mishinga itandukanye ibiteza imbere: “Twakoze byinshi, mbere wenda y'ibyo twagizemo uruhare nari maze kuvuga: twagize uruhare mu mishinga y'uburezi, twagize icyo dukora kandi mu birebana n'umuriro w'amashanyarazi nk'ingomero nto ebyiri zubatswe Nyaruguru, twagize uruhare kandi mu rwego rw'ubuzima aho twafashije abikorera mu kugeza abantu ku buvuzi bugezweho, n'ibindi. Hano mu Rwanda nanone twafashije mu mishinga iitandatu itandukanye yo mu nzego zose z'ubukungu nk'ubukerarugendo,ubuhinzi bw'ikawa n'icyayi,amahoteli kdi tuzi neza ko ibyo biri mu by'ibanze mu bukungu bw'u Rwanda”
Amb. Gatete asanga aho u Rwanda rubereye umunyamuryango w'iki kigega cy’ubwisungane, bigenda byongera igihe cyo kwishyura inguzanyo ziba zafashwe binyuze muri iki kigega.
Yagize ati: “…Ikindi cya 2 ni ukugirango habeho kugabanya igiciro cy'inguzanyo,rimwe na rimwe usanga inguzanyo muri member countries ziri hejuru cyane ugasanga bo batanga amafaranga yo kugabanya icyo kiguzi. Ikindi cy'ingenzi ni ugufasha kuko inguzanyo ziba ari iz'igihe gitoya ugasanga kuzishyura bigorana, aha rero icyo iki kigega gifasha ni ugufasha kugira igihe kirekire no gufatanya n'iyo bank bityo ntuvunike kwishyura.”
Binyuze muri Banki y’u Rwanda itsura amajyamebere/BRD, ku mugoroba wo ku wa kane, iki kigega cyasinyanye amasezerano y'ubufantanye n'iyi bank mu kwishingira imishinga ifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni zirenga 500 z'amafaranga y’u Rwanda. Ni imishinga yibanda ahanini ku nyubako y'ubucuruzi n'isoko n'uburezi.
Ikigega Nyafurika cy'ubwisungane (African Solidarity Fund) cyatangiye mu mwaka wa 1976, gifite ibihugu binyamuryango 13, gusa birimo n'u Rwanda mu gihe Afurika igizwe n'ibihugu 54.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru